Uganda irateganya gushyiraho amategeko yemerera inkiko za Gisirikare kuburanisha abasivili
Guverinoma ya Uganda irateganya gushyiraho amategeko mashya yemerera inkiko za gisirikare kuburanisha abasivili ku byaha byihariye, nubwo Urukiko rw'Ikirenga rukibisuzuma.
Reuters yatangaje ko iki cyemezo kitavuzweho rumwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko inkiko za gisirikare zidakwiye kwivanga mu za gisivili bitewe n’uko ngo zagiye zikoreshwa mu kwibasira abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Abadepite bavuga ko ubuyobozi bwa Perezida Yoweri Museveni bwagiye bushingira ku nkiko za gisirikare kugira ngo bukurikirane abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abarwanashyaka ku byaha bavuga ko babitewe na politiki.
Bavuga ko kugeza abasivili imbere y'abacamanza ba gisirikare bitesha agaciro ubutabera no kutabogama kw'ubutabera.
N'ubwo iki cyemezo cyafashwe, guverinoma ya Uganda irimo gutegura amategeko mashya yemerera inkiko za gisirikare kuburanisha abasivili mu bihe bidasanzwe. Minisitiri w’ubutabera, Nobert Mao, yatangaje ko itegeko ryateganijwe ritegereje kwemezwa n’abaminisitiri mbere yo gushyikirizwa inteko ishinga amategeko. Iramutse ishyizweho, ishobora gusubiza urubanza rwa Besigye mu rukiko rwa gisirikare


Kinyarwanda
English
Swahili









