Chairman wa APR FC yatangaje impamvu iyi kipe yishyiriyeho uburyo bwayo bwo kugura amatike

Apr 18, 2025 - 13:18
 0

Ikipe ya APR FC yashyize hanze uburyo bushya bwo kugura amatike ku bafana bazajya bareba imikino yayo.

Ni sisiteme nshya ikipe ya APR FC yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mata 2025 ndetse yatangiye no gukoreshwa ku mukino ikipe ya APR FC izakiramo ikipe ya Etincelles FC.

Umuyobozi wa APR FC, Chairman Brig.Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko impamvu iyi kipe yashyize hanze ubu buryo bushya byatewe ni uko APR FC yifuza kwereka abafatanyabikorwa ibyo yinjiza kuko uburyo bwakoreshwaga nta cyizere bwagaragazaga.

Yagize ati " Impamvu twashyizeho uburyo bushya bw'imyinjirize, ni uko dushaka kugira igenamigambi risobanutse. Ubwari busanzwe nta cyizere twabubonagamo. Twashyizeho ubu buryo kugira ngo bufashe abafatanyabikorwa bacu kubona ibyo twinjiza, abantu bakagira igenamigambi rifatika."

Ibi uyu muyobozi yabivuze mu kiganiro yagiranye na B&B FM, kuri uyu wa gatanu tariki 18 mata 2025.

Ibiciro byo kwinjira ku mukino APR FC izakina na Etincelles FC ndetse abakunzi ba APR FC bazifashisha iyi sisiteme nshya, ni ibihumbi 2 ahasanzwe, ibihumbi 5 ahatwikiriye, ibihumbi 10 muri VIP ndetse n'ibihumbi 20 muri VVIP.

Uyu mukino biteganyijwe ko uzaba tariki 20 Mata 2025, ni kuri iki cyumweru, ubere kuri Kigali Pele Stadium.

Ushaka kugura itike ukoresheje akanyenyeri wabikora gutya.*662*700*1212# ku bantu bifuza gukorera kuri murandasi bazajya bakoresha iyi Tkay.sinc.events.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.