issa
Rwamagana: Umugabo yarohamye mu mazi aburirwa irengero

Mar 27, 2026 - 13:27
 0

Umugabo w'imyaka 31 wari ucumbitse mu kagari ka Rwimbogo mu Murenge wa Nyakaliro mu karere ka Rwamagana, yarohamye mu mazi ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026, ibikorwa byo kumushakisha bikaba bikomeje.

Kwitonda Theogene w'imyaka 31 wari utuye mu Murenge Nyakaliro mu karere ka Rwamagana yaguye mu mazi ubwo yari yagiye kwahira ubwatsi bw'amatungo ariko kugeza ku mugoroba wo ku wa kane yari ataraboneka nkuko tubikesha TV1.

 Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko uwo mugabo wari wagiye agiye kwahira ubwatsi bw'amatungo mu kagari ka Rwimbogo yafashe ubwato ajya mu mazi akomoka ku mugezi w'akagera avuga ko ashaka kumva umunyenga wo mu mazi ariko yagera mu mazi ubwato buto yarimo bararohama agwamo.

Umwe mu baturage yagize ati" Ninjye wamubwiye nti kwitonda garuka, arambwira ngo aya mazi ntacyo antwara n'ataraya nayagiyemo, ageze mu mutembo w'amazi ubwato buribira, bajya kumufata akabira, akagerageza kubufata bugahita buvoma azamura amaboko gutya bwa nyuma abari bahari bazi amazi baravuga ngo arapfuye."

Undi muturage nawe yagize ati" We ntabwo yari azi koga, yari aje gutwara ubwatsi nk'ibisanzwe, agenda ashaka kurya umunyenga nk'ibisanzwe, ku bw'amahirwe make amazi yaramaze kuba menshi ubwato bararohama."

 Niyirora Appolinairie umugore wa Kwitonda Theogene yavuze uko yamenye iyo nkuru. Yagize ati "Nimugoroba nka Saa cyenda ngiye gushaka iby'umugoroba numva bambwiye inkuru mbi ngo yaguye mu mazi."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakaliro Muhoza Theogene yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo yaguye mu mazi ariko ibikorwa byo kumushakisha bigikomeje.

Yagize ati "Baramubujije ariko afata igiti aba ari cyo akoresha agashya, ageze imbere aho abantu batari bakibasha kugera ararohama. Abazi koga baragerageje ntibabasha kumukuramo kuko amazi yari yamaze kuba menshi cyane, haje Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi kugeza n'ubu ntibaramubona."

Gitifu Muhoza yakomeje agira ati "Turakangurira rero abaturage muri ibi bihe by'imvura nyinshi iteza Ibiza birinde kujya mu mazi, Ababa mu nzu zidakomeye bakazivamo." Kugeza ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, kwitonda waguye mu mazi yari ataraboneka.

Mar 27, 2026 - 13:50