Kigali: Hashyizweho ibice by’imihanda yahariwe bisi mu byerekezo bine
Umujyi wa Kigali watangaje ko hagiye gushyirwaho ibisate by’imihanda byihariye bizajya bikoreshwa n’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu mihanda no kwihutisha ingendo.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko iyi gahunda izatangira gukoreshwa ku wa 24 Mata 2026.
Ni gahunda igiye kugabanya umuvundo w’imodoka mu mihanda ya Kigali aho abafite izabo basabwa kuzajya bagendera mu modoka rusange.
Ntirenganya yagaragaje ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizajya zigendera mu gisate cyihariye cy’umuhanda mu masaha y’igitondo kuva Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo kugeza Saa Yine za mu gitondo ndetse no kuva Saa Kumi n’Imwe kugeza Saa Tatu z’ijoro.
Ati “Muri icyo gihe bisi izajya ikoresha igisate cyihariye nta yindi modoka inyuzemo uretse imbangukiragutabara n’izindi zitwara abantu barenze umunani.”
Ntirenganya yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, bashyizeho iyi gahunda kugira ngo abantu bafite imodoka bakangukire gukoresha izitwara abagenzi.
Iyi gahunda izatangirira mu mihanda ine y’ingenzi ikunze gukoreshwa n’abantu benshi mu Mujyi wa Kigali, harimo Downtown–Payage–Kanogo–Rwandex–Sonatube–Giporoso (Ku Cya Mitsingi), Sonatube–Kicukiro Centre–Nyanza Bus Park, Downtown– 1930 –Nyabugogo Bus Park na Downtown–Gloria Hotel–City Plaza.
Ntirenganya ati “Hazaba hari indi bisi izajya izenguruka mu Mujyi hagati nko ku isoko rya Nyarugenge, inyubako ya City Plaza ndetse n’ahandi izajya izenguruka ku buryo umuntu ashobora kuba yagenda mu Mujyi rwagati atagombye gutega moto.”
Yasabye abatuye mu Mujyi wa Kigali bafite imodoka kwitabira gukoresha bisi kubera ko nta modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange izongera kumara iminota irenga itanu muri gare.
Ntirenganya yamaze impugenge abantu bafite imodoka zabo ariko bakaba batuye mu nkengero z’Umujyi wa Kigali aho usanga bisi ziri kure yaho batuye.
Ati “Abatuye mu nkengero z’Umujyi wa Kigali bashobora kuzajya basiga imodoka zabo muri gare cyangwa ahandi habugenewe kugira ngo bafate bisi zibashe kubageza ku kazi cyangwa mu bindi bagiyemo hakiri kare.”
Yerekanye ko kuba hari abifuza gukomeza gukoresha imodoka zabo nta kibazo kirimo ahubwo ko bakwiriye kuzajya bubahiriza amabwiriza bakajya mu gisate cy’umuhanda cyabageneye.
Ati “Niba ushaka gukoresha imodoka yawe nta kibazo kirimo ahubwo ibuka ko na we ushobora gukoresha indi mihanda itarimo wa wundi w’ingenzi kugira ngo utaza gufatwa mu muvundo w’imodoka ubashe kugera mu kazi hakiri kare.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko bagiye gufatanya Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi gushyiraho ibyapa byihariye bigaragaza ko hari impinduka zabayeho hagati y’amasaha runaka.
Ati “Binyuze mu bufatanye butandukanye hazashyirwaho ibyapa n’ibirango byabugenewe bigaragariza buri wese ko hagati y’amasaha runaka kugeza amasaha runaka icyo gisate cyose kizaba cyarahariwe imodoka zitwara abantu muri rusange.”
Yakomeje avuga ko bagiye no gushyira imbaraga mu gusobanurira abakoresha imihanda uburyo iyi gahunda igomba gukorwa no gushyirwa mu bikorwa binyuze mu kongera umubare w’abapolisi mu mihanda ya Kigali.

Kinyarwanda
English
Swahili









