issa
Ibigo bya Leta byategetswe kugura imodoka zikoresha amashanyarazi

Apr 23, 2026 - 15:24
 0

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasabye ibigo bya Leta ko mu modoka nshya bizagura, hagomba kubamo nibura 30% zikoresha amashanyarazi hagamijwe kugabanya ibyo kwishingikiriza lisansi na mazutu, no kugabanya imyuka ihumanya u Rwanda rwohereza mu kirere.

Ibi bikubiwe mu ibaruwa yandikiwe abashinzwe imari mu bigo bya Leta byose yo ku wa 14 Mata 2026.

Ni icyemezo kigamije gushyira mu bikorwa gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% kugeza mu 2030. Ibinyabiziga bibarirwa ko byohereza mu kirere 12% by’imyuka ihumanya ikirere u Rwanda rwohereza.

Mu ngamba zafashwe harimo gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu ngendo rusange ndetse mu Mujyi wa Kigali, bisi zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi zigenda ziyongera, hakiyongeraho na Moto zikoresha amashanyarazi.

Ibaruwa igira iti “Ibigo bya Leta byose bisabwa gukora ku buryo nibura 30% by’imodoka nshya zigurwa ziba zikoresha amashanyarazi uhereye igihe iyi baruwa isinyiwe, nk’imwe mu nzira zo kugabanya imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, kugabanya kwishingikiriza ku bikomoka kuri peteroli no guteza imbere ubwikorezi burambye kandi budahumanya.”

Apr 23, 2026 - 15:27