Kigali: Ama-lodge atemewe mu isura nshya: nta ugipfa kuyatahura
Mu gihe byari bimenyerewe ko amacumbi (Lodge) aba afite ibirango bifasha abayagana koroherwa no kumenya aho aherereye, ubu ibintu byahinduye isura mu Mujyi wa Kigali kubera ko hari inzu ziteye nk’iz’imiryango nyamara zarahinduwe amacumbi y’abagenzi mu ibanga.
Uburyo bene izi nzu zikora biragoye kubimenya keretse umuntu abibwiwe n’ubizi cyane ko zitandukanye n’izisanzwe.
Abazigana baba bashobora kubona hafi ibinyobwa n’ibiribwa cyane cyane ibyokeje.
Igitangaje muri aya macumbi nta makayi yandikwamo abantu baba baje kuyaruhukiramo agira yewe nta na camera z’umutekano ziba ziyarimo.
Nyuma y’aho inzego zitandukanye zitangiye igikorwa cyo gufunga amacumbi atujuje ibisabwa, ubu mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, hai amwe mu maduka atujuje ubuziranenge akora mu ibanga ku buro nta upfa kuyatahura.
UKWELITIMES, yatembereye mu Kagarika Kimisagara hafi yo mu Isi ya Cyenda mu Murege wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, uhasanga icumbi riherereye mu kabari bivugwa ko ari iry’umukuru w’umudugudu rikora mu ibanga rikomeye kubera ko ritujuje ubuziranenge.
Bamwe mu bajya kuruhukira muri iryo cumbi bemeza ko nta muntu bashobora kuriha badasanzwe bamuzi kubera ko rikora mu ibanga kandi ubuyobozi bwararifunze.
Habarurema Jean Mari Vianney, yagize ati “ Wowe ntiwajyamo ngo bakwemerere kuko bakorera mu rwikekwe, maze iyo urangije gukora ibyo ukora bahita bakuraho matola ku buryo n’iyo umuyobozi aje ahita abona ko ku gitanda hariho isaso gusa iryo cumbi ridakora agahita yigendera.”
Kalimunda Emmanuel utuye mu Kagari ka Gasharu, avuga ko hari umugabo uhafite amacumbi yishyurwa amafaranga ibihumbi 3 cyangwa ibihumbi 4 atujuje ubuziranenge ndetse ajya yibaza impamvu adafungwa kandi ubuyobozi buyazi.
Yagize ati “ Uzazamue hariya harugur ujye kwa Makuza wirebere ayo ma-Lodge ye uko ameze uzaze umbwire, uzi ko utamenya ko ari muri Kigali?bitewe n’uko aciriritse rwose umusabye Camera cyangwa aho yandika abantu bayajemo waba umuhohoteye.”
Umwe mu bagabo bafite amacumbi wanze ko amazina ye atangazwa, we yavuze ko abafite ama-lodge akora kandi atujuje ibisabwa babiterwa no gushakisha imibereho.
Ati “ Erega Buriya nta muntu wanga kubahiriza amabwiriza ahubwo hari ibyo yerengagiza kugira ngo abashe kubaho, ubu koko hari ahantu wajya ngo usange bujuje ibintu byose 100%? Hari ubwo umuntu aza ukanga kumusaba ibyangombwa kubera ko hari abatabikunda wabimubaza agahita yigendera kandi mu by’ukuri nawe kubera ko uba ushaka amafaranga akabyihorera.”
Yongeyeho ko kuba hari abantu benshi badakunda kujya kuruhukira mu ma-lodge arimo Camera cyane cyane ari bimwe mu bituma hari benshi batari bayashyira mu macumbi yabo mu kwirinda ko babura abakiriya.
Umwe mu bakobwa bakora muri Lodge yo ku Isi ya Cyenda, yavuze ko umukoresha we, yababujije kutajya baha abantu ibyuma mu masaha y’amanywa mu kwirinda ko iryo cumbi ryafungwa n’ubuyobozi.
Ati “ Ubu se koko hano wamusaba Camera y’umutekano akayibona kandi umuntu uje kuharyama yishyura ibihumbi 2 gusa? Natwe kuduhemba biba ari ikibazo umuntu aza aha kugira ngo azabone ayo kwishyura nk’inzu nta kindi.”
Kamwe mu kabari gaherereye mu Kagari ka Kimisagara gafitemo lodge itemewe
Imwe muri Lodge bivugwa ko ari uyu mwe mu bakuru b'Umudugudu wo mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara ikora rwihishwa nyuma y'uko ubuyoozi buyfunze


Kinyarwanda
English
Swahili









