Cristiano Ronaldo yahunze ibisasu bya Misile
Rutahizamu w’Umunya-Portugal ukina muri Al Nassr, Cristiano n’umuryango we bahunze ibisasu bya Misile Iran ikomeje kugaba mu bihugu by’ibituranyi birimo na Arabia Saudite.
Cristiano Ronaldo yifashishije indege ye bwite ifite agaciro ka Miliyoni 61 z’ama-pound yavuye muri Arabia Saudite mu gicuku cyo ku wa mbere tariki 2 Werurwe 2026, bikekwa ko yaba yahunze kubera amakimbirane akomeje gufata indi ntera hagati ya Iran na Israel ifatanyije na Amerika.
Mu murwa mukuru wa Arabia Saudite, Riyadh, aho Ronaldo n’umuryango we batuye, bibasiwe n’ibisasu byaturutse muri Iran mu gihe imirwano igeze ku munsi wa kane hagati y’iki gihugu na Israel ifatanyije n’Amerika.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Riyadh yarashweho n’indege ebyiri zitagira abapilote mu ijoro ryo ku wa mbere, naho ibitangazamakuru bya Leta ya Iran bitangaza ko inyubako y’ubuyobozi n’abasirikare muri Bahrain na yo yasenywe.
Abanyamahanga benshi bari guhunga Uburasirazuba bwo Hagati bw’isi ari benshi, ndetse amakuru y’urugendo rw’indege ya Ronaldo yerekeza i Madrid yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru y’uru rugendo yagaragaje ko indege yo mu bwoko bwa Bombardier Global Express yakoze urugendo rw’amasaha hafi arindwi yerekeza mu murwa mukuru wa Espagne, aho yahagurutse saa mbiri z’ijoro igera i Madrid hafi saa saba z’ijoro.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yari yasabye Abanyamerika kuva mu bihugu birenga icumi byo mu Burasirazuba bwo hagati kubera impungenge z’umutekano. Abari mu bihugu biri mu burasirazuba bwa Misiri basabwe kuhava byihuse, kandi indege nyinshi zari ziteganyijwe kugera i Riyadh zasubijwe inyuma, mu gihe ibihumbi by’abanyamahanga byageragezaga guhunga intambara.
Hagati aho, Israel na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagabye ibitero bihuriweho kuri Iran, byahitanye umuyobozi w’ikirenga Ali Khamenei. Iran na yo yahise igaba ibitero byo kwihimura hirya no hino mu karere, aho kugeza ubu abasirikare batandatu ba Amerika bamaze gupfa abandi 18 bagakomereka.
Amashampiyona atandukanye mu bihugu by’Abarabu bituranye na Iran, yamaze kuba ahagaritswe by’agateganyo kubera ibi bitero ndetse biri no kuvugwa ko Iran ishobora kutazitabira imikino y’igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Canada na Mexico.

Cristiano Ronaldo n'umuryango we bavuye muri Arabia Saudite


Kinyarwanda
English
Swahili









