Amerika yikuye muri UNESCO
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zitakiri umunyamuryango w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n’umuco, UNESCO.
Ubutumwa bwashyizwe hanze na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, bugaragaza ko Amerika yamaze kumenyesha Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, ko gukomeza kuba umunyamuryango wayo bitari mu nyungu zayo.
Yatangaje ko hari bamwe batavuga rumwe n’intego za UNESCO, kandi ko iri shami ryibanda cyane ku ntego z’iterambere rirambye [Sustainable Development Goals-SDGs] zigamije guteza imbere Isi yose, kandi izi ntego zikaba zidahuza na gahunda ya Amerika yo gushyira imbere inyungu zayo mbere y’ibindi byose.
Indi mpamvu yagaragajwe ni uko Amerika ibona icyemezo cya UNESCO cyo kwemeza Palestine nk’igihugu cy’umunyamuryango nk’ikibazo gikomeye gihabanye na politiki yayo, kandi ikavuga ko cyatumye harushaho gukwirakwizwa politiki yo kurwanya Israel ku rwego mpuzamahanga.
Amerika yavuze ko hazajya hashyirwa imbere inyungu zayo bwite mbere yo kugira uruhare mu bikorwa by’imiryango mpuzamahanga.
Hashingiwe ku gika cya Gatandatu cy’ingingo ya Kabiri y’Itegeko Nshinga rya UNESCO, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zizahagarika kuba umunyamuryango wayo ku wa 31 Ukuboza 2026.


Kinyarwanda
English
Swahili









