issa
Muhanga: Yagwiriwe n’ibuye mu Kirombe arapfa

Oct 14, 2025 - 09:53
 0

Umugabo w’imyaka 48 witwa Magimbaho Christophe w’Imyaka 48 yagwiriwe n’ikibuye cyahanutse mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bimuviramo gupfa.

Iyi mpanuka yabereye mu  Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi,Akarere ka Muhanga. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Gihana Tharcisse yavuze ko nyakwigendera yakoreraga koperative yitwa COMAR ndetse yagiye gucukura amabuye y’agaciro nk’ibisanzwe ibuye rinini riva hejuru rimwituraho.

Yagize ati: ”Uyu muturage yari kumwe n’abandi bafatanyije umwuga, iryo buye rimwitura mu mutwe bamujyanye kwa Muganga yazahaye ahita apfa.”

Yongeyeho ko Koperative ya COMAR ifite ubwinshingizi kandi ko ibikorwa bijyanye n’imihango ibanziriza gushyingura nyakwigendera byatangiye gukorwa na ba nyiri Koperative. 

Yakomeje avuga ko Magimbaho Christophe yakoraga mu Murenge wa Kabacuzi, ariko urugo rwe rukaba rwari mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Giko mu Murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi. 

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma. Bamwe mu baturage bavuga ko asize umugore n’umwana umwe.

Oct 14, 2025 - 11:24