RD Congo itangiye ya kinamico yabo: FDLR yashinje RDF kubitambika mu gikorwa cyo kwishyikiriza MONUSCO
Umutwe w'iterabwoba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda watunguye Isi utangaza ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu bikorwa byo kubitambika mu mugambi wo kwishyikiriza ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’abavugizi ba FDLR kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025, bavuze ko bari bageze kure ibiganiro n’inzego za MONUSCO byo gushyira intwaro hasi no gutanga abarwanyi babo, ariko ngo ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda n’iby’igisirikare cya Congo (FARDC) biri kubangamira uwo mugambi.
Bati “Twari twamaze gutegura uburyo bwo gushyikiriza MONUSCO abarwanyi bacu n’intwaro zacu, ariko ubu turimo kubona ingabo za RDF zambutse umupaka zifatanyije n’ingabo za Congo mu bikorwa byo kudusaka no kudutera. Ibi byose bigamije kudutsinda aho kuturekura ngo twishyikirize mu mahoro".
FDLR ivuga ko ishaka gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka irenga 25 mu Burasirazuba bwa Congo, ariko ngo hari abadafite inyungu mu mahoro bashaka gukomeza kuyitambamira.
Ku rundi ruhande, Leta y’u Rwanda yo isanzwe ihakana ko Ingabo zayo ziri ku butaka bwa Congo, ivuga ko ibyo ari ibinyoma bihimbwa n’imitwe yitwaje intwaro isanzwe iri mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Kugeza ubu, MONUSCO ntiragira icyo itangaza ku birego bya FDLR, ariko amakuru yaturutse i Goma avuga ko hari ibiganiro bigamije kureba uko byakorwa kugira ngo bamwe mu barwanyi b’uwo mutwe bashobore gushyikirizwa inzego z’umutekano cyangwa bagarurwe mu buzima busanzwe.
FDLR isanzwe igizwe n’abahoze mu ngabo za Leta yatsinzwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe muri bo bakomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa Congo.
Nubwo FDLR ivuga ko ishaka amahoro, abasesengura politiki yo mu karere bavuga ko iyo mitwe ikunze gukoresha amagambo nk’ayo nk’uburyo bwo gushaka umwanya mu biganiro bya politiki cyangwa kwirinda ibitero bya gisirikare.


Kinyarwanda
English
Swahili









