Umulisa uvugwa mu rukundo na Nel Ngabo yagize icyo abivugaho
Umusizi Wissy Williamz [ Umulisa] yashyize umucyo ku mafato ye na Nel Ngabo amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga benshi bemeza ko bakundana.
Byose byatangiye ku wa 18 Weurwe 2025 ubwo Nel Ngabo yikozaga kuri Instagram agashyiraho amafoto ye na Umulisa, arangije abiherekeresha amagambo agaragaza ko ari we muntu w'umwizerwa, umufasha kandi umuhora hafi.
Aya ni amafoto n'amagambo benshi basamiye hejuru berekana ko bari mu rukundo nta kabuza, abandi banavuga ko Nel Ngabo yerekanye umukunzi ntakabuza.
Nyamara iby'urukundo rwabo Umulisa yabiteye utwatsi, avuga ko ari inshuti zisanzwe nta by'urukundo ruri hagati yabo.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, yavuze ko Nel Ngabo ari inshuti cyane guhera kera, gusa ko badakundana.
Abajijwe niba afite umukunzi, yabyemeye ariko yirinda kuvuga amazina ye. Icyakora abajijwe niba uwo mukunzi atari Nel Ngabo, yanze kubyemera cyangwa ngo abihakane.
Ibi biri kuvugwa mu gihe uyu mukobwa yashyize hanze igisigo yise 'Rungano', benshi bakaba banemeza ko iby'urukundo rwe na Nel Ngabo byaba ari ugutwikira iki gisigo.
Umulisa yemeza ko atari mu rukundo na Nel Ngabo


Kinyarwanda
English
Swahili









