
Ukraine n’Uburusiya bongeye kwemeza andi amasezerano bagiranye na Amerika
Nyuma y’uko Amerika iherutse gusaba Ukraine n’Uburusiya, ko bashyiraho agahenge k’iminsi 30 batarwana, ibi bihugu byongeye kwemeza andi masezerano yo kutagaba ibitero mu Nyanja y’umukara.
Aka gahenge gakubiye mu yandi masezerano bagiranye n'Amerika, nyuma y'iminsi itatu y'ibiganiro by'amahoro muri Arabia Saoudite.
Amerika yavuze ko impande zose zizakomeza gukora ziganisha ku "mahoro arambye", yatuma hongera gufungurwa inzira y'ingenzi y'ubucuruzi.
Ni mu gihe ibiro bya perezida w'Amerika (White House) byavuze ko baniyemeje gushyiraho ingamba zo gushyira mu ngiro ibyari byaremeranyijwe mbere byo kureka kugaba ibitero ku bikorwa-remezo by'amashanyarazi by'impande zombi.
Gusa hagataho,Uburusiya bwavuze ko agahenge ko mu nyanja kazashyirwa mu ngiro gusa nyuma yuko ibihano bimwe bwafatiwe ku bucuruzi bw'ibiribwa n'ifumbire bikuweho.