
Chris Eazy yahuriye ku rubyiniro na Spice Diana muri Suède
Umuhanzi Chris Eazy yaraye ataramiye muri Suède mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore aho yagihuriyemo n'umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana.
Umuhanzi Chris Eazy yataramiye abakunzi be bo muri Suède mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’abagore ku wa 8 Werurwe 2025.
Iki ni igitaramo yahuriyemo n'umukunzikazi wo muri Uganda Spice Diana.
Biteganyijwe ko Chriss Eazy arahita agaruka i Kigali, mbere yo kongera gusubira i Burayi mu bitaramo bizazenguruka ibihugu binyuranye by’uwo Mugabane.
Uyu muhanzi azakomereza muri Poronye ku wa 26 Mata 2025. Ku wa 3 Gicurasi 2025 azataramira i Paris mu Bufaransa.
Ni mu gihe ku wa 10 Gicurasi azataramira i Bruxelles mu Bubiligi mu gihe hari ibindi bitaramo bigera kuri bitanu bitaratangazwa.
Igitaramo cyo muri Poronye giteganyijwe ku wa 26 Mata 2025, byitezwe ko Chris Eazy azagihuriramo n’Umunya-Nigeria Joe Boy.