issa
Davido yahishuye impamvu akunda abagore b'Abanyafurika

May 16, 2025 - 19:12
 0

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika no ku isi yose, Damini Ebunoluwa Ogulu, uzwi cyane ku izina rya Burna Boy, yatangaje impamvu akunda abagore b’Abirabura kurusha abandi bose ku Isi.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Cocoa Butter ubwo yari muri Atlanta, Georgia, Burna Boy yagaragaje ko urukundo afitiye abagore b’Abirabura rushingiye ku kwiyumva no kwiyakira nk’Umunyafurika.

Yagize ati" Icya mbere ni uko ari bagenzi bange duhuje byose yaba umuco n'ibindi, Niba nikunda ngewe ubwange, ngomba no gukunda abagore b'Abirabura duhuje byose".

Burna Boy akomeza avuga ko gukunda abagore b’Abirabura atari ibintu bijyanye n’ubwiza gusa, ahubwo bishingiye ku isano afitanye n’umurage we w’umuco. Yemeza ko abona muri bo ishusho ye, bityo kubaha no kubitaho bikaba ari kimwe mu byo aharanira mu buzima bwe bwa buri munsi.

Mu bihangano bye bitandukanye, harimo indirimbo nka Onyeka, Omo, na On The Low, Burna Boy akunze kugaragaza urukundo n’icyubahiro aha abagore, cyane cyane ab’Abirabura. Izi ndirimbo ziba zikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kubaha abagore no gukomeza umuco w’Afurika.

Uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, si ubwa mbere agaragaje ko yubaha igitsina gore cyane cyane ab'irabura, kuko no mu biganiro agenda akora inshuro nyinshi akunze kubagarukaho ariko cyane cyane akibanda kuri Mama we wamwibatutse, amushimira cyane by'umwihariko.