Ngoma: Abantu icyenda bishwe n'inkuba bashyinguwe, ubuyobozi bwizeza imiryango yabo kubaba hafi
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama 2025, nibwo abantu 9 bapfuye bazize ibiza byatewe n'inkuba, bashyinguwe mu Murenge wa Sake. Mu butumwa bwatanzwe n'abayobozi, bijeje imiryango y'ababuze ababo ko Leta igiye kubaba hafi ikabarinda guheranwa n'agahinda.
Abagabo batandatu n'abagore batatu barimo n'uwari utwite, nibo bapfuye kubera ikiza cyatewe n'inkuba, ubwo imvura yabasanga ku cyambu cya Murama mu Mudugudu wa Murama mu ka kagari ka Kibimba, Umurenge wa Jarama mu karere Ngoma ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2026.
Uretse abarinzi batatu barindaga icyambu cya Murama, abandi barenga 15, inkuba yakubise barimo kugama imvura ku cyambu cya Murama, dore ko imvura yari yabasanze mu mirimo y'ubuhinzi abandi bashaka ubwatsi bw'amatungo.
Umwe mu bari bugamye kuri iki cyambu avuga ko ubwo inkuba yakubitaga, abitabye Imana bari mu kazu k'abarinda icyambu, mu gihe bagenzi babo bari mu kazu byegeranye. Uwo mugabo wari uhari bitaba Imana, yavuze ko abo 9 bahise bapfa abandi bajyanwa kwa muganga.
Ubwo habaga igikorwa cyo gushyingura abo bantu 9 barimo umugore wari utwite, umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yihanganishije ababuze ababo ndetse avuga ko ubuyobozi bwabaye hafi yabo ubwo bagiraga ibyago ababo bitaba Imana, ariko anabizeza ko ubuyobozi bukomeza kuba hafi yabo mu rwego rwo kubafata mu mugongo.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, mu ijambo yavugiye ahabereye igikorwa cyo gushyingura abaturage bapfuye bazize Ibiza byatewe n'inkuba yavuze ko abo baturage Leta izirikana uburyo bakundaga umurimo.
Yagize ati "Abambanjirije bigeze kubikomozaho, reka nanjye nunge mu ryabo ko guverinoma y'u Rwanda yihanganishije imiryango y'ababuze ababo. Ni Igihombo twagize nk'Igihugu ni igihombo basize mu miryango bakomokamo, byinshi byavuzwe, yaba ari ibiganiro twagiye tugira muri iyi minsi bikiba, yaba ibyavuzwe mu magambo yabanje, ibyo tuzabibukiraho ni abantu bakundaga umurimo. "
Guverineri Rubingisa yakomeje agira ati " Niba mwabyumvise neza inkuba yabakubise, mu masaha y'igicamunsi, ubundi tuzi ko ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi babikora mu gitondo, mu masaha y'igicamunsi bo bari bakiri mu mirima ari abashaka ubwatsi, ari abahinga, ari abasarura imyaka bari bakiri mu mirima, muri ariya masaha kubera ko bashakaga kwiyubakira Igihugu, bashaka kwiteza imbere nk'imiryango niho ibyago byabasanze bari mu mirimo yabo."
Guverineri yakomeje asaba abaturage gufasha Leta gukumira ibitera ibiza. Yagize ati " Ibi biza byabaye, tumaze iminsi tubigira nk'Igihugu hirya no hino, ariko guverinoma y'u Rwanda ishyira umuturage imbere, ireberera umuturage, irakomeza kudukangurira kubaka ubudahangarwa cyane cyane duhangana n'imihindagurikire y'ikirere. Mubona ko gahunda zo gutera ibiti zikomeje, kugira ngo dukomeze gukurura imvura igwe tweze, tugaca imiringoti kugira ngo imvura niba nyinshi itatwangiriza. Tugategura ibishanga n'ibibaya twubaka ubwo budahangarwa ariko tunubake ubwizigame no guteganya iminsi iba iri mbere."
Guverineri Rubingisa yanavuze ko Leta ifite ingamba zo gukumira ingaruka zikomoka ku biza asaba abaturage nabo izo gahunda kuzigira izabo.
Yagize ati "Twibukiranye ko iyo ibi byago bitubayeho, bigira isomo bidusigira, Ese twibuka ko igihe cy'imvura inkuba ishobora gukubita? Ese twibuka ko dukangurirwa kutagenda tuvugira ku matelefoni mu mvura, tutugama mu nsi y'ibiti, inzego nazo zigakurikirana ko ahantu henshi hahurira abantu benshi hagombye kuba hari imirindankuba. Ndabizeza ko tuzakomeza gufatanya n'inzego zibishinzwe yaba mu iteganyagihe, kugira ngo tuburirwe ariko yaba n'inzego z'Ibanze zireba ko mubishyira mu bikorwa nk'abaturage."
Guverineri Rubingisa yasoje ijambo rye ahumuriza abo mu miryango yagize ibyago ndetse n'abakomeretse abizeza, ko Leta ikomeza kuba hafi imiryango yababuze ababo kugira ngo badaheranwa n'agahinda.
Yagize ati "Guverinoma irakomeza ibakurikirane, abagize ibibazo by'ihungabana cyangwa bagakomereka kugira ngo bavurwe bitabweho hamwe n'ubundi bufasha burenze gushyingura imiryango ikennye. Ni ibyo gushimimwa ko guverinoma ikomeza kuba hafi umuturage, yaba mu byiza ariko no mu byago, ntabwo muri mwenyine tugomba kubaherekeza, muri kumwe na Leta kugira ngo ibi byago bitabahererana ."
Igikorwa cyo gushyingura abazize Ikiza cyatewe n'inkuba, kitabiriwe n'intumwa za Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, Abagize inama y'umutekano itaguye y'Intara n'iya Akarere ka Ngoma ndetse n'Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, mu gihe abaturage bari bahari barengaga 3000.


Kinyarwanda
English
Swahili









