Fik Fameica yemeye ko yigeze gukundana na Lydia Jazmine, Ykee Benda yanenze abahanzi bashya kutagira imiziki myiza, Abo muri Grammy birengagije Davido (Avugwa mu myidagaduro)
Umuhanzi ubivanga n’ubucuruzi, Fik Fameica yashyize yemera ko yigeze kugacishaho n’umuhanzikazi Lydia Jazmine ariko kuri ubu bakaba bari inshuti zisanzwe.
Mu kiganiro yagiranye na Bruno K kuri TikTok, Fik Fameica yemeye ko yigeze gukundana na Lydia Jazmine. Umubano w’aba bahanzi wamenyekanye cyane mu myaka ya za 2019 kugeza ubwo mu bihe bya guma mu rugo, Fik Fameica yigeze kubana na Lydia Jazmine. Uwo mubano waje no kuvamo indirimbo bise Binji.
Fik Fameica yigeze no gutangaza ko yifuza kuzabana ubuzima bwe bwose na Lydia Jazmine. Fik Fameica ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bafite amaduka menshi aranguza inkweto zigezweho. Ikindi kandi ari mu myiteguro yo gukora igitaramo ku itariki 5 Nzeri 2025 kizabera Lugogo Cricket Oval.
mLydia Jazmine yabanye mu nzu na Fik Fameica mu bihe bya Covid-19
Fik Fameica ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Uganda abikesha indirimbo yakoranye n’abahanzi barimo;Patoranking (Omu Bwati), izo yakoranye na Joe Boy,Harmonize, Rayvanny, Casper Nyovest, Khaligraph Jones, Navio, Marioo, Rosa Ree,Dj Maphorisa,Rouge A Pass, Bruce Melodie,Nyanshiski, Vanessa Mdee, Laylizzy, Juma Jux,Mbuzi Gang.
Ykee Benda yanenze abahanzi bashya kutagira imiziki myiza
Umuhanzi Ykee Benda yikomye abahanzi bashya abashinja kudakora imiziki iramba ku buryo usanga abategura ibitaramo bahora batumira abahanzi bakuze hakaburamo ab’amaraso mashya. Yanatanze urugero ko uzasanga nka Fik Fameica, B2C n’abandi bakuru bahora mu bitaramo kubera ko bafite indirimbo zimara amasaha abantu ku rubyiniro bari kujyana kandi baba bazinyotewe n’ubwo zimaze imyaka zikozwe.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko indirimbo nziza zarangiranye n’urungano rwa John Blaq ku buryo abaje nyuma ye bigoye kubona umuhanzi ukora umuziki mwiza uzaramba.
Yagaragaje ko murandasi yabahaye rugari rwose baramenyekana ariko se ni bangahe bahabwa akazi mu bitaramo? Ku bwe asanga ari abahanzi bo kuri murandasi kurusha kuba abahanzi b’abaturage kandi abataramirwa ni abafana ba nyabo si ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Yongeye ko Babura byinshi kugirango bakore amazina yabo abe Manini cyane kuko bibeshya cyane ku isi yo kuri murandasi. Igitekerezo cye yagisoje yerekana impamvu abategura ibitaramo bahitamo guha akazi abahanzi bakuru bakirengagiza abari Kubica bigacika ku mbuga zirimo TikTok bitewe n’uko indirimbo zabo zitazwi mu baturage.
Rema yabaye umuhanzi wambaye neza mu gusoza Paris Fashion Week
Umuhanzi Rema ugezweho ku ruhando mpuzamahanga yabaye umuhanzi wambaye neza cyane kurusha abandi mu birori byo kumurika imideri byasorejwe I Paris mu Bufaransa. Ni ibirori byasojwe ku itariki 1 Nyakanga 2025 byanitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.
Savara Mudigi ari kurebererwa inyungu n’umugore we
Savara Mudigi wabaye mu itsinda rya Sauti Sol ari kurebererwa inyungu mu bijyanye n’umuziki n’umukunzi we witwa Yvonne Endo. Savara yasobanuye ko Yvonne azi neza cyane Savara kandi ko kuba umuhuza n’abafana be byoroshye kurusha abandi bose ku buryo ari we yahisemo kugirango agenzure ibikorwa byose bya muzika. Savara abaye umuhanzi wa kabiri wo muri Sauti Sol uri gukorana n’umugore we cyangwa se umukunzi we nyuma ya Bien Aime Baraza nawe urebererwa inyungu n’umugore we.
Abo muri Grammy birengagije Davido biteza intambara mu myidagaduro yo muri Nigeria
Abasesenguzi bateye utwatsi ibitekerezo bibogamye bya Recording Academy
Umusesenguzi w’imyidagaduro muri Nigeria ubifatanya n’ubushabitsi,Anthony Udugba yabwiye LEGIT.NG ko ubuyobozi bwa Grammy Award ataribwo bufata iya mbere mu kumenya abahanzi beza babayeho muri Nigeria kuko inkuru yabo yasanze yuzuyemo kubogama cyane.
Yavuze ko kuvuga abahahanzi bagize uruhare mu iterambere rya Afrobeats ukirengagiza Davido uba utazi ibyo uvuga.
Yasobanuye ko bariya bakoresheje amarangamutima yabo n’ubufana bwinshi kuko Davido amaze ibinyacumi bibiri ahagaze neza bitandukanye na Rema utaramara ikinyacumi mu muziki. Yasabye Davido kutita ku bamuca intege ahubwo amusaba gukomeza kugeza kure umuziki wa Nigeria kuko abacantege batazigera babura mu rugendo rw’iterambere.
Uyu musesenguzi asanga uruganda rw’imyidagaduro rushingira cyane ku bitekerezo bwite by’abantu badafite amakuru ahamye nk’ababibamo mu buzima bwa buri munsi.


Kinyarwanda
English
Swahili









