issa
Guverinoma y'u Rwanda yemeje ko Bwana Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wayo yitabye Imana

Apr 4, 2025 - 10:43
 0

Amakuru atangazwa na Guverinoma y’u Rwanda  yemeza ko  Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana azize guhagarara k’umutima.

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, rigira riti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Bwana Alain Mukuralinda witabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro KFH azize guhagarara k’umutima.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije Umuryango we, Inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”

Amakuru yaturukaga mu bo mu muryango mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, yavugaga ko ari bwo yatabarutse, azize uburwayi yivurizaga muri ibi Bitaro byo mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru y’urupfu rwe, yari yabanje kuvugwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, ariko haza kuvugwa andi makuru ko arembye ariko atarashiramo umwuka.

Bwana Alain Mukuralinda mbere y’uko atabaruka, yakoze mu nzego zinyuranye zirimo iz’Ubutabera, aho yabaye Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, akaba yaranabaye Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.

Apr 4, 2025 - 11:02