Indwara ya Marariya yahagurukiwe nyuma yo kwegura umutwe
U Rwanda rwakiriye imiti rugiye kwifashisha mu kunganira Coartem mu kuvura Malaria yongeye gukaza umurindi.
Byatangajwe na Dr. Aimable Mbituyumuremyi uyobora Ishami rishinzwe kurwanya Malaria mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, mu Kiganiron’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru.
Iki kiganiro cyagarutse ku miterere y’indwara ya Malaria ikomeje kwiyongera mu Rwanda ndetse n’ingamba zashyizweho mu guhangana na yo, yagihuriyemo n’Umujyanama w’Ubuzima, Beatrice Magnifique na Ayingoma Jean Pierre.
Imibare ya RBC yerekana ko mu Gushyingo 2024, abaturage ibihumbi 96 basanganywe Malaria, muri bo 80% ni abo mu turere 15 dutandukanye tw’Igihugu.
Dr. Aimable Mbituyumuremyi uyobora Ishami rishinzwe kurwanya Malaria mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yavuze ko uturere twabonetsemo Malaria twiganjemo ahantu hari ibishanga by’umuceri, ahacukurirwa amabuye y’agaciro, aho barobera n’ahandi.
Ati “Twifuza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bushingiye ku rugo ku rundi. Inzitiramibu irinda imiryango ariko ntirinda abagiye hanze y’urugo.”
Umujyanama w’Ubuzima, Beatrice Magnifique, yagaragaje ko hakeneye kongerwa imbaraga mu gukangurira abaturage kwirinda Malaria.
Ati “Twe nk’abajyanama b’ubuzima gahunda dufite ni kwa kugenda urugo ku rundi, aho abaturage bateraniye mu nama tubakangurira kwirinda.”
Abanyarwanda basabwe no gutekereza gukoresha imiti yo kwisiga mu gihe bari aho badashobora kwifashisha inzitiramibu.
Iyo miti ibiri ihangana na Malariya harimo uwitwa Dihydroartemisinin-piperaquine (DHAP) na Artesunate-pyronaridine (ASPY).
Gutanga iyo miti ni imwe mu ngamba zashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu kuvura Malariya ikomeje kwiyongera ndetse no kugira ubudahangarwa ku miti isinzwe iyivura.
Minisiteri y’Ubuzima yatangiye guhugura abaganga ku mikoreshereze y’umuti mushya ndetse n’abaforomo bari kongererwa ubumenyi kugira ngo uwo muti batangire kuwukoresha.
Malaria yiyongereye kubera imibu isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere y’uko bajya mu nzu, ahantu hororokera imibu harimo aho bubaka, aho baretse amazi, mu bimene by’amacupa n’ibicuma n’ahandi hashobora kureka amazi bigatuma imibu ihatera amagi hanyuma mu minsi mike igatera uburwayi.
Abaturarwanda bagirwa inama yo kwivuza hakiri kare kuko indwara ya Malaria ivurwa igakira.


Kinyarwanda
English
Swahili









