
Abantu bangana na 35% by’abanduye SIDA kuva muri 2023 ni urubyiruko, bityo bagasabwa kugaruka ku ngamba zo kuyirinda
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yongeye gusaba urubyiruko gushyira imbaraga mu kwirinda Virusi Itera SIDA, kuko ubwandu bwayo bukomeje kwiyongera mu rubyiruko.
Ni mu gihe imibare iherutse gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko muri 2023 abarenga 9,000 basanzwemo Virusi itera SIDA.
Muri iyi raporo, mu bantu basaga ibihumbi 380 bari hagati y’imyaka 15 na 24 bapimwe, abarenga 1600 muri bo banduye Virusi Itera SIDA.
Bamwe mu rubyiuruko mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko urubyiruko rwadohotse ku ngamba zo kwirinda Virusi Itera SIDA.
Uru rubyiruko rutanga inama kuri bangenzi babo yo kuzirikana ko ubuzima bwabo aribo ubwabo bureba bityo ko bagomba kubusigasira.
Mu kwezi gushize kwa 12, Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko mu bantu 100 bapfa ku munsi mu Rwanda, barindwi muri bo baba bishwe na SIDA naho abantu icyenda mu Rwanda bakandura SIDA ku munsi.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima J. Nepo Abdallah asaba urubyiruko gukomera ku ngamba zo kwirinda virusi itera SIDA.
Muri rusange imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu Banyarwanda basaga ibihumbi 9 banduye Virusi itera SIDA muri 2023 aho mu cyiciro cy’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ho bugenda bwiyongera kuko buri ku kigereranyo cya 35%.