Intumwa ziyobowe na Minisitiri w’ubuzima muri Togo ziri mu Rwanda zasuye Minisiteri y’ubuzima
Intumwa ziyobowe na Minisitiri akaba n’Umujyanama wa Perezida wa Togo mu birebana n’Ubuzima Rusange, Dr. Aristide Afèignindou Gnassingbé, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2025, Dr. Aristide Afèignindou Gnassingbé, yasuye Minisiteri y’Ubuzima, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri, Yvan Butera.
Baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ikoranabuhanga mu buvuzi, guhugura abakora mu buvuzi ndetse no gushyira ingufu mu buvuzi bw’ibanze.
U Rwanda na Togo bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, inshuro nyinshi yakunze kumvikana ashima iterambere rwimakaje mu nzego zitandukanye.
Nko muri Werurwe 2017, Perezida Kagame yahuye na Gnassingbé wari i Kigali mu nama ya Transform Africa, baganira ku mubano w’ibihugu byombi no ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU.
Icyo gihe, abakuru b’ibihugu bikije ku bijyanye n’ikoranabuhanga na politiki, aho Perezida Gnassingbé yakozwe ku mutima n’iterambere ry’u Rwanda, agaragaza ko arufata nk’icyitegererezo.
Muri Gicurasi 2018 kandi u Rwanda na Togo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu mikoranire mu by’ingendo zo mu kirere yari amaze imyaka umunani aganirwaho.
Perezida Kagame na Faure Gnassingbé bakunze kugirana ibiganiro aho bahurira mu nama mpuzamahanga zaba izibera ku Mugabane wa Afurika no hanze yayo.
Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé aheruka mu Rwanda mu mwaka ushize ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda mu birori byo kurahira kwa Perezida Kagame byabereye muri Stade Amahoro ku wa 11 Kanama 2024.


Kinyarwanda
English
Swahili









