issa
Nyamagabe: Ubukene n’imyumvire bikomeje kugira uruhare mu igwingira ry’abana

Jun 11, 2026 - 11:15
 0

Ubwo mu Karere ka Nyamagabe hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato ECD, hagaragajwe ko ibibazo by’ubukene hamwe n’imyumvire bikigira uruhare mu igwingira ry’abana no mu mitekerereze yabo.

Uyu Munsi Mpuzamahanga wahariwe Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato ECD, mu Karere ka Nyamagabe wizihijwe mu Murenge wa Musebeya ku tariki ya 10 Kamena 2026 ku nsanganyamatsiko igira iti “Ingo Mbonezamikurire, Igicumbi cy’Iterambere ry’Umwana Twifuza.”

Ababyeyi bitabiriye uyu munsi bavuga ko igwingira ry’abana ahanini riterwa n’imyumvire hamwe n’ubukene mu muryango, aho usanga abana babura ibyo kurya byujuje intungamubiri, ibyo bikagira ingaruka no ku mitekerereze yabo.

Sangwanayo Marie Jeanne, umubyeyi utuye mu Murenge wa Musebeya, avuga ko ubukene hamwe n’imyumvire mibi ari bimwe mu bitera abana bato kugwingira mu gihe barerewe mu miryango yabo.

Yagize ati “Kugwingira kw’abana guterwa n’impamvu zitandukanye. Nk’ubu hari ababyeyi bamwe na bamwe bafite imyumvire mibi yo kuba batagura amafunguro yujuje intungamubiri ngo bayagaburire abana babo, ahubwo ugasanga umwana agaburiwe indyo imwe gusa kugeza agejeje imyaka icumi. Ibyo rero ni bibi nubwo bijyana n’amikoro make.”

Ababyeyi barerera abana babo mu marerero rusange y’Ingo Mbonezamikurire bishimira ko iyo gahunda ibafasha kurera abana babo mu buryo buboneye, bakagaburirwa neza, ibyo bikagira uruhare mu kuzamura imibereho n’imikurire yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwamariya Agnès, yavuze ko Ingo Mbonezamikurire ziri mu byagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubuzima bw’abana bato no kurwanya imirire mibi yabo.

Yasobanuye ko muri izo ngo ubuzima bw’abana bato bukurikiranwa buri gihe binyuze mu kubapima, harebwa uko bahagaze abasanganywe ibibazo by’imirire mibi bagahabwa ubufasha n’ubujyanama bwihuse.

Ati “Ingo Mbonezamikurire zadufashije cyane mu bukangurambaga bugenewe ababyeyi. Kubera ko ababyeyi bahakura amasomo atandukanye ajyanye n’isuku, gutegura indyo yuzuye no kwita ku bana babo. Ibyo bize rero bakabikoresha mu ngo zabo. Ayo masomo rero yagize uruhare rukomeye mu kugabanya igwingira mu bana dufite mu Karere.”

Yagaragaje ko mu myaka isaga itanu ishize igipimo cy’igwingira muri Nyamagabe cyari kuri 51%, kikagabanuka kikagera kuri 29%, ashimangira ko intego bafite ari uko bagera aho nta mwana n’umwe uzaba ukigwingira.

Akarere ka Nyamagabe kabarizwamo Ingo Mbonezamikurire 1,655. Muri zo, 1,483 zikorera mu ngo z’abaturage, 56 zikorera ahahurira abantu benshi nko ku nsengero no mu bindi bikorwa rusange, mu gihe 114 zikorera mu bigo by’amashuri, aho zose zibarizwamo abana 45,328 n’abarezi 6,047.

Jun 11, 2026 - 11:42