Kayonza: Imikorere y'irondo ry'umwuga iranengwa n'abaturage barishinja gutanga icyuho ku bajura babajujubije
Abatuye mu kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, barinubira ubujura bw'amatungo mu gihe bavuga ko abakora irondo ry'umwuga barikorera mu gasantire kitwa ku gasima ntibagere ahatuye abaturage.
Abaturage mu Midugudu ya Kinunga na Mburabuturo Akagari ka Mburabuturo, mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, nibo bagaragaza ko bugarijwe n'ubujura bwibasira aboroye amatungo magufi .
Abaturage babwiye UKWELITIMES ko mu Mudugudu wabo Mburabuturo ikibazo cy'ubujura cyamaze gufata intera ku buryo nta muturage ukifuza kongera korora amatungo.
Umuturage witwa Mutoni utuye mu Mudugudu wa Mburabuturo avuga ko ku cyumweru gishize abajura bari bagiye kwiba ingurube yabo bayibatesha kubera imiti bari bayiteye yarimo kunuka .
Yagize ati" Twari dufite ingurube twaguze 30,000frw bayishe ku cyumweru bagiye kuyiba, bayihaye ikinini irapfa tuyibatesha batarayibaga nkuko babigenjeje ahandi bagiye biba ingurube. Baraje bajugunyamo ikinini twumva kiranutse turabyuka dusanga imaze gupfa turayibatesha batayibaze ariko bari bagiye kuyibaga nuko twari maso ."
Uwo muturage yabwiye UKWELITIMES ko kwiba iyo ngurube yabo bizadindiza iterambere ryabo mu gihe bayibonagamo igisubizo cyo kwikura mu bukene.
Yagize ati" iyo Ngurube twari twarayiguze 30,000 frw ariko bayihaye ikinini imaze gukura ku buryo yari kugura 120,000 frw. Kuyica byadusubije hasi cyane kuko twayoroye twumva ko izajya ibyara tukagurisha izo yabyaye natwe tukabona amafaranga yo kwiteza imbere ."
Umuturage utuye muri metero nka 300 uvuye ahitwa ku gasima mu Mudugudu wa Mburabuturo, bivugwa ko ari ho irondo ry'umwuga rikambika yabwiye umunyamakuru ko yibwe ingurube n'ihene yari yoroye ndetse akaba ahangayikishijwe no kuzabona amafaranga yo kwishyurira mituweli abantu barindwi bagomba kwishyurirwa 35, 000 frw .
Abaturage basanga imikorere y'irondo ry'umwuga itanga icyuho abajura bakabiba nkuko bigarukwaho n'umwe mu batuye mu Mudugudu wa Kinunga.
Umwe mu baturage batuye mu kagari ka Mburabuturo yabwiye UKWELITIMES ko abanyerondo bakora irondo ari bake ku buryo bahitamo gukorera irondo ahitwa ku gasima nyamara bahemberwa kurara irondo mu Mudugudu wose.
Yagize ati " Abanyerondo ni bake ku buryo usanga ari batatu cyangwa bane urebye niyo mpamvu baba bari ku gasantire ko ku gasima honyine ntibagere mu baturage."
Uwo muturage akomeza asaba abayobozi kongera umubare w'abakora irondo ry'umwuga kugira ngo ubujura bucike. Yagize ati" Turasaba abayobozi gushyiraho abanyerondo benshi, babaye nibura batandatu bajya bagera hose ku buryo ibisambo birara byiba amatungo y'abaturage babica mu Mudugudu wacu, abahari ni bake ntibagenda ngo bagere epfo kwa rusagara ngo bagaruke kagende noneho bajye hafi ku Kinunga noneho bagaruke inaha mu Rushubi ntabwo byashoboka badashyizemo abandi benshi ."
Twagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw' Akarere ka Kayonza kugira tubabaze ingamba zihari mu gukemura icyo kibazo ariko umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo Fred Hategikimana ntiyatabye telefoni ndetse ubutumwa bugufi yandikiwe n'umunyamakuru ubwo twakoraga iyi nkuru yari atarabusubiza.
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun aganira UKWELITIMES, yavuze ko Polisi y'Igihugu ifasha abanyerondo kunoza Inshingano zabo ariko anavuga ko ibijyanye no gushyiraho abakora irondo ry'umwuga bikorwa n'abaturage bafatanyije n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.
Yagize ati " Icyo dukora nka Polisi ni ugukorana n'inzego zitandukanye ndetse n'irondo ririmo, abakora irondo ry'umwuga tubahugura mu buryo bagakwiye kuba babikora bya Kinyamwuga, dukorera hamwe igihe hari ikibazo cy'umutekano babona bahura nacyo."
SSP Twizeyimana yakomeje asaba abaturage gufasha inzego z'Umutekano gutahura abajura biba amatungo n'ibikoresho byo mu nzu byibwa ndetse bagatanga amakuru kugira ngo polisi ibafashe gukemura ibibazo bahura nabyo birimo ibijyanye n'ubujura.
Yagize ati "Ku bijyanye n'ubwo bujura bw'amatungo, icyo twasaba nuko abaturage bakwiye kugira uruhare mu kureka gutanga icyuho cyo kwibwa, birinda kugura inyama zibagirwa ahatemewe ndetse bagatanga amakuru y'ahari ibikoresho byo mu rugo byibwa bicuruzwa aho batuye hagatangwa amakuru ku buryo inzego z'umutekano zikurikirana hakamenyekana inkomoko y'ibyo bintu baba bagurisha."
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba yadutangarije ko umubare w'abakora irondo ry'umwuga ugomba kuba uri hagati y'abantu 6 na 12 ndetse bikaba biri mu iteka rya Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu.

Kinyarwanda
English
Swahili








