
DRC: FARDC iri gusakuma urubyiruko ibinjiza mu gisirikare kubera igitutu cya M23
Kuba abarwanyi ba M23, bakomeje kwigarurira ibice bitandukanye bigize intara za Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo, birimo kotsa igitutu igisirikare cya DR Congo bityo igasakuma abasivili ibonye hafi ngo bajye kubafasha guhangana n’uyu mutwe.
Ku wa kabiri Werurwe 4, i Kindu, mu ntara ya Maniema, abasirikare bakoze ubukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko ibijyanye no kujya mu gisirikare kugirango biyongere kuri wazalendo bafashe ingabo za leta mu rugamba rwo kwikiza M23.
Intumwa z’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, nizo zikomeje ubwo bukangurambaga kandi ngo bikazakomeza no mu turere twose tw’intara.
Liyetona-Koloneli Useni Mbambi Robert, umuyobozi w'abakozi mu gisirikare gishinzwe kurinda umukuru w’igihugu, ubwo bari muri iki gikorwa muri ibyo bice, yavuze ko nta kindi bashakira urwo rubyiruko usibye kwivuna abarwanyi ba M23.
Ati” Turi mu bukangurambaga kugirango kugira ngo binjire mu gisirikare cy’igihugu badufashe kwivuna nM23 / AFC mu burasirazuba bwa DRC.
Ibice bitandukanye bya Kivu zombi kugeza ubu ziri mu biganza bya M23 ndetse ikaba ikomeje kugenda yigarurira n’ibindi bice mu rwego rwo kurengera abaturage b’inzirakarengane nk’uko Perezida w’uyu mutwe Bertrand Bisimwe yabitangaje ejo hashize kuwa kabiri.