U Rwanda rusaba Misiri gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 15 Mata 2026, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph, yashyikirije mugenzi we wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame busaba icyo gihugu cya Misiri gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bivugwa ururimi rw'Igifaransa ku isi (OIF).
Ni ubutumwa bwabanjirijwe n’ibiganiro byabaye hagati ya Minisitiri Nsengimana Joseph na mugenzi we wa Misiri, Dr. Abdelaziz Konsowa. Ibiganiro byibanze cyane ku mubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye, harimo guteza imbere uburezi binyuze mu mashuri makuru, kaminuza, imyuga n’ubumenyingiro.
Leta y’u Rwanda igaragaza ko ishyigikiye ko Louise Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF, umwanya amazeho imyaka irenga 7, yajyiyemo kuva muri Mutarama 2019, ubu akaba akiri kuri manda ye ya kabiri yatangiye mu 2022.
Abandi banyapolitiki batangiye kugaragazwa nk’abashobora guhatanira uyu mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), barimo Umunya-Romania Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe ndetse akanayobora Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi ishinzwe ubuhinzi, Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na Dr. Coumba Ba wo muri Mauritania wahoze ari Minisitiri w’Abakozi ba Leta.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za OIF biteganyijwe ko izabera i Phnom Penh muri Cambodia kuva tariki ya 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026, ikazanatorerwamo Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa ku isi.

Kinyarwanda
English
Swahili









