Musanze: Umusore na nyina bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 2520
Polisi ikorera mu akagari ka Kigombe, umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze yafatanye umusore na nyina udupfunyika 2520 tw’urumogi, bakwirakwiza hirya no hino mu gihugu.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025, mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye UKWELITIMES, ko ku bufatanye n’abaturage hakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije gukumira no kurwanya ibyaha n’ababigiramo uruhare kubera ko abaturage ari nabo bagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge.
Yagize ati “Abaturage nibo bafatanyabikorwa b’ibanze mu mutekano aho baduha amakuru adufasha gukumira no kurwanya ibyaha ni muri urwo rwego aba bantu bafashwemo.”
Yakomeje agira ati “Dufite abaturage bazi ingaruka z’ibyaha niyo mpamvu bagira n’uruhare mu kubirwanya kugira ngo bahore batekanye. by’umwihariko ibiyobyabwenge byo ni ibindi bindi kuko ari intandaro y’ibindi byaha ndetse bikatwangiriza abaturage biganjemo urubyiruko. Turasaba buri wese kubitangaho amakuru kugira ngo abagira uruhare mu kubitunda, kubicuruza no kubikoresha bafatwe.”
IP Ignace Ngirabakunzi yakomeje agira ati “Abishora muri ibi byaha byo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bamenye ko amayeri bakoresha yose yatahuwe bityo baragirwa inama yo kubizibukira kuko bazafatwa kandi babihanirwe.”
Urumogi rubarirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye aho ubihamijwe n’urukiko ashobora no guhabwa igihano cy’igifungo kugeza kuri burundu. Abafashwe bombi bafungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza, kugira ngo bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha.


Kinyarwanda
English
Swahili









