Inshuti magara ya Donald Trump, Charlie Kirk yapfuye arashwe
Charlie Kirk, umunyapolitiki ukomeye w’Amerika wanashinze Turning Point USA umuryango udaharanira inyungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe kwamamaza politiki mu mashuri yisumbuye, na kaminuza ndetse wari n'inshuti magara ya hafi ya Perezida Donald Trump, yapfuye arashwe ubwo yari mu kiganiro kuri Kaminuza ya Utah Valley University.
Iri raswa ryabaye ku wa Gatatu Nzeri ubwo uyu nyakwigendera Kirk yari mu rugendo rwe rw’ibiganiro yazengurukagamo amashuri makuru na za kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yari yararwise 'American Comeback Tour'.
Ibi byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ubwo bamwe mu bari bitabiriye icyo kiganiro bavuze ko yarashwe mu ijosi ku buryo bukomeye agahita ajyanwa kwa muganga ariko kubera gukomereka cyane nyuma aza gushiramo umwuka.
Umuyobozi wa FBI, Kash Patel, yavuze ko hari umuntu waba ukekwaho ko yaba ari we wamurashe, ndetse ko ubu uwo muntu yamaze gutabwa muri yombi. Yakomeje avuga ko nubwo uwo yafashwe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza impamvu nya mukuru n’amavu n’amavuko y’uwo ukekwaho kubuza ubuzima Kirk.
Ku rundi ruhande Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, nyuma yo kumva ibyabaye ku nshuti ye yahise asohora itangazo ryihanganisha umuryango wa Kirk, avuga ko yari umugabo udasanzwe, wakunze igihugu cye kandi wagiraga ubumuntu ndetse akubahiriza indangagaciro na kirazira.
Nyakwigendera Charlie Kirk yavutse ku wa 14 Ukwakira 1993 i Arlington Heights muri Illinois. Aho ni ho yakuriye anahigira uburere bwa gikirisitu, dore ko ari na ho yize mu ishuri rya Wheeling High School akaba ari na ho kandi urugendo rwe rwo kumva ko azaba umunyapolitiki ukomeye rwatangiriye, binyuze mu kwitabira ibiganiro bya politiki aho yakundaga kugaragaza cyane ko afite ubushake bwo kuyobora.
Kirk ubwo yari afite imyaka 18 gusa muri 2012, nibwo yashinze Turning Point USA, umuryango udaharanira inyungu wibanda ku gukangurira urubyiruko indangagaciro z’Arepubulika zirimo kubahiriza ubwisanzure, gushyigikira imyemerere ya gikirisitu no guharanira ubutegetsi butabogamira uburenganzira bw’amuntu.
Uretse politiki, Kirk yari azwi cyane nk’umunyamakuru n’umushakashatsi mu by’amakuru, aho yakoraga ibiganiro bitandukanye kuri radiyo n’imbuga nkoranyambaga.
Urupfu rwe rukaba rwatunguye benshi mu bakurikiranira hafi politiki y’Amerika, ndetse ubu bamwe bakaba bagikomeje kumwifuriza kuruhukira mu mahoro babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.


Kinyarwanda
English
Swahili









