issa
Uko Ndayishimiye yabigenje ngo akomeze yibe Zahabu yo muri RD Congo

Dec 24, 2025 - 18:03
 0

Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ingabo z’u Burundi zari ziri muri aka gace zatangiye kwikura ku butaka bwa Congo. Icyakora, nubwo izi ngabo zavuye ku rugamba ku mugaragaro, uruhare rw’u Burundi mu bibera muri aka gace ruracyakomeje binyuze mu mitwe y’urubyiruko izwi nka Imbonerakure.

Ikinyamakuru The Great lakes Eye kivuga ko, amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yategetse Imbonerakure kuguma muri Kivu y’Epfo kugira ngo zifate kandi zigenzure ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane zahabu, mu rwego rwo kurengera inyungu ze bwite.

Imbonerakure ubu ziri mu bice bitandukanye by’uturere twa Uvira na Fizi, aho zicunga ahacukurwa zahabu. Ibi byabaye nyuma y’uko brigade ya 5 y’ingabo z’u Burundi yari yarashyizwe mu duce twa Bijombo, Bibogobogo, Rugezi, Point Zero, Minembwe na Bijabo, yikuye muri Congo igasubira mu Burundi hagati ya tariki ya 14 na 17 Ukuboza 2025.

Aya makuru akomeza avuga ko Imbonerakure zifatanya bya hafi n’inyeshyamba za Mai Mai Yakutumba mu kugenzura ibirombe by’ingenzi by’amabuye y’agaciro. Mu duce bya Fizi, hagenzurwa ibirombe bya Mukela, Itota na Kanande; muri Uvira hakagenzurwa Kageregere, Gasozo, Mangwa na Masango; mu gihe mu karere ka Mwenga hagenzurwa ibirombe bya Kamituga, Nyamibungu na Kitutu.

Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko ibi bikorwa bishobora gukomeza guteza umutekano muke, ihohoterwa n’iyangirika ry’ubukungu bw’abaturage bo muri Kivu y’Epfo, mu gihe umutungo kamere ukomeje kwifashishwa mu gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka gace.

Dec 24, 2025 - 18:05