Musanze: Umushoferi yataye umuhanda agonga urugo rw’Akarere
Umushoferi wari utwaye imodoka nto mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze yataye umuhanda agonga urukuta rw’Akarere ka Musanze ariko k’ubw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye UKWELITIMES, ko iyi mpanuka yari yoroheje ndetse nta muntu wayipfiriyemo.
Yagize ati “ Nibyo ni akamodoka gato umushoferi yataye umuhanda agonga urugo rw’ibitaro byoroheje, nta n'ubwo yari yanyweye ibisindisha.”
Yongeyeho ko nta muntu iyi mpanuka yahitanye uretse umushoferi wakomeretse byoroheje anashimangira ko iyo modoka yahise ukurwa aho hantu.

Kinyarwanda
English
Swahili









