Nyakabanda: Babangamiwe n’uburyo basiragizwa n’abashinzwe Irangamimerere
Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko babangamiwe n’uburyo iyo bagiye kwaka serivisi z’irangamimerere basiragizwa n’abitwa ko babishinzwe bikarangira batashye batazihawe.
Ibi aba baturage babitangaje UKWELITIMES, nyuma y’uko uyu Murenge nta mukozi ubU Ushizwe Irangamimerere ufite mu gihe aka Karere ka Nyarugenge ariko gaherutse kuba aka mbere mu Mujyi wa Kigali mu bijyanye n’irangamimerere.
Abatuye muri uyumurenge bavuga ko babangamiwe cyane n’uburyo iyo bagiye kwaka serivisi z’irangamimerere batazihabwa ndetse bakibaza impamvu ubuyobozi budakemura iki kibazo.
Kanamugire Innocent yagize ati “ Mutubarize ikibazo gihari kuko uragenda ntabaguhe serivisi bakukubwira ngo uzaze ejo wagaruka bakakubwira ibindi bintu.”


Kinyarwanda
English
Swahili









