issa
Mgr Nahimana yasabye bagenzi be kutarebera ibikorwa bibuza abaturage umutekano

Dec 13, 2025 - 16:28
 0

Arikiyesikopi wa Gitega mu Gihugu cy'u Burundi ubwo yafataga ijambo mu nama ibera i Kinshasa yasabye bagenzi be kutarebera ibikorwa bibuza abaturage umudendezo.

Ibi Mgr Nahimana Bonaventure, arikiyesikopi wa Gitega mu Gihugu cy'u Burundi yabivugiye i Kinshasa ku munsi wa Kabiri w'inama irimo guhuza Abepisikopi gatorika bo mu bihugu by'u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo( RDC) bibumbuye mu ihuriro ryabo ryitwa ACEAC .

Mgr Nahimana Bonaventure yabwiye bagenzi be ko igihangayikishije Kiliziya Gatolika ariko Akarere karimo ibihugu  byabo kabaye indiri y'intambara n'ibikorwa by'urugomo bituma umubare w'abahunga ibihugu byabo wiyongera .

Mgr Nahimana avuga ko kuba Kiliziya Gatolika idahabwa kugira uruhare  rusesuye mu gusaba ko inzira y'amahoro yaba ku isonga mu gukemura ibibazo bibangamiye abatuye mu karere ibihugu abo bashumba baherereyemo. Yasabye bagenzi gusaba ko abaturage guharanira kumva uruhare rwa buri wese mu gusakaza amahoro  .

Yagize ati" Amahoro si umusaruro w'Inama n'inyandiko gusa ahubwo ni imbuto y'umutima uharanira kumvira Imana no kwiyunga na mugenzi wawe ."

Mgr Nahimana yasabye bagenzi kutarebera ibibi bikorerwa abaturage no kubirenza ingohe ahubwo bakaba abagabuzi b'amahoro n'amizero y'intama baragijwe nk'abashumba. Abakirisitu nabo basabwe gusabira abagizweho ingaruka n'intambara zikomeje kwibasira Uburasirazuba bwa Congo no gusabira abashoza intambara guhinduka.

Dec 13, 2025 - 17:27