issa
Kimisagara: Abanyamuryango ba FPR inkotanyi bahize guca ubuzererezi

Feb 23, 2026 - 10:51
 0

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara,Akarere ka Nyarugenge, bahize guca ubuzerere bugaragara muri aka gace.

Ibi babitangaje mu Nteko rusange y’Umuryango wa FPR Inkotanyi y’Akagari ka Kimisagara yabaye ku wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026.

Iyi nteko rusange y’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kimisagara yari igamije kureba ibyo bagezeho mu mezi atandatu ashize.

Abanyamuryango bagaragaje ko bakoze ibikorw abitandukanye birimo kubakira ubwiherero abantu 20 muri 30 bari babukeneye, bubake abantu batatu inzu muri batanu bari bazikeneye banishyurira mituweli abatishoboye zifite agaciro k’ibihumbi 862.

Mu mihigo yahigiwe muri Iyi Nteko rusange, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari, biyemeje guca ubuzererezi mu rubyiruko.

Habiyambere Innocent yagize ati “  Turishimira ibintu byinshi bijyanye n’inkingi z’umuryango yaba mu mibereho n’imibereho myiza n’ibindi ariko ubu tugiye gushyira imbaraga mu guca burundu ikibazo cy’inzererezi kikigaragara mu kagari kacu.”

Umugore witwa Joyeux Niyingabo, we avuga ko avuga ko nk’abagore bishimira byinshi umuryango wa FPR Inkotanyi umaze kubagezaho.

Ati “ Turishimira byinshi nk’abagore kubera ko twateye imbere, umuryango watwigishije gukora ubu turikorera  turikorera yatwigishe kugora yewe umuryango watwigishije guhagurukira.”