Indirimbo 10 zashibutse mu ishavu ry'urukundo
Dore indirimbo 10 zakunzwe cyane zakozwe nyuma y'uko abahanzi babaga bamaze gutandukana n'abakunzi babo.
Mu cyegeranyo cyakozwe na GIGAcalculator, berekanye indirimbo 10 zacuranzwe cyane kuri Spotify ariko abahanzi bakaba barazikoze bagaruka ku ishavu batewe n'abakunzi babo.
Abahanzi barimo Halsey,Taylor Swift, na Ed Sheeran, bari ku rutonde rw'abahanzi bashavujwe n'urukundo agahinda kabo bakagacisha mu ndirimbo, ndetse izo ndirimbo zigakunkwa.
Umuhanzi Halsey n'indirimbo ye 'Without Me' yaririmbye ubwo yatandukanaga na G-Eazy, niyo iyoboye izindi aho yumvishwe n'abarenga miliyari 2.2 kuri Spotify ikaba yaragurishijwe kopi zirenga miliyoni 14, ndetse abona na miliyoni $3.6 mu bindi bikorwa iyi ndirimbo yakoreshejwemo.
Olivia Rodrigo n'indirimbo ye ‘Drivers license’ yahimbiye Joshua Bassett, yumvishwe n'abarenga miliyari 2.4 agurisha kopi miliyoni 9.5 ndetse asarura akayabona kangana na miliyoni $4 mu bindi bikorwa bigendanye nayo.
Olivia Rodrigo afite n'indi ndirimbo nayo yahimbiye Joshua Bassett yise ‘good 4 U’, yumvishwe n'abarenga miliyari 2.3 ndetse igurishwa kopi zirenga miliyoni 9, ari nako yasaruyemo agera kuri $3.9 ubwo ni mu bindi bikorwa iyi ndirimbo yakozemo.
Umuhanzi w'Umwongereza Ed Sheeran nawe afite indirimbo yise Don't' yahimbiye Ellie Goulding aho yumvishwe n'abarenga miliyoni 798 kuri Spotify, ndetse agurisha kopi zirenga miliyoni 7 ndetse asaruramo arenga miliyoni $1.
Mu zindi ndirimbo zakunzwe zirimo Call Out my Name ya The Weeknd, Lose You to Love Me ya Selena Gomez yakoreye Justin Beiber, Part of Me ya Katy Perry yakoreye Russell Brand.
Harimo kandi Flowers ya Miley Cyrus yakoreye Liam Hemsworth, Dear John ya Taylor Swift yakoreye John Mayer mu gihe ku mwanya wa cumi hariho Perfect ya Harry Styles yakoreye Taylor Swift.


Kinyarwanda
English
Swahili









