issa
50 Cent yikomye Davido, Burna Boy yasimbuye Davido mu iserukiramuco ryitwa Summerjam (Avugwa hanze)

Jun 28, 2025 - 11:58
 0

Burna Boy yasimbuye Davido mu iserukiramuco rizabera mu Budage naho 50 Cent yibasiye Davido wikuye mu gitaramo azakorera mu Bwongereza

Umuraperi 50 Cent uteganya ibitaramo yise’Legacy Tour’ aho ategerejwe mu Bwongereza ku itariki 3 Nyakanga 2025 kikaba kizabera Tottenham Hotspur Stadium. Byari byitezwe ko Davido azafatanya na 50 Cent muri icyo gitaramo ariko habayeho ibintu bitagenze neza hagati ya Dvido n’abari gutegura icyo gitaramo, bityo Davido ahitamo kumenyesha abafana be ko ababajwe no kuba atazaboneka muri icyo gitaramo cy’amateka.

 Byari byitezwe ko 50 Cent azafatanya na Davido, Marry J.Blidge n’abandi bahanzi bataratangazwa. 50 Cent yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze amenyesha abantu ko Davido yahawe amatike asaga 5000 ariko yananiwe kuyacuruza.

 Yongeyeho ko rero Davido ari we wasabye 50 Cent kumushyira ku bazaririmba muri icyo gitaramo.

 Ubusanzwe 50 Cent yasobanuye ko atajya atanga amahirwe ku bahanzi batabikwiriye ariyo mpamvu yasabye Davido kureka kubeshya abantu kuko niwe wafashe iya mbere asaba kuzaririmba muri icyo gitaramo.

Burna Boy yasimbuye Davido muri Summerjam Festival

Abategura iserukiramuco rya Summejam bakuye Davido ku rutonde rw’abazaririmbira mu Budage ku itariki 6 Nyakanga 2025.

Abategura iri serukiramuco banditse ku mbuga nkoranyambaga zabo ko bababajwe cyane no kuba barakuyemo Davido ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba barenga 12 batangajwe.

Ubuyobozi bwa Summerjam bwasobanuye ko gukuramo Davido byatewe n’ingengo y’imari idahagije nubwo batasobanuye niba ari amafaranga bagombaga kumwishyura yabuze. Ariko na none ntabwo bisobanutse kuko Burna Boy ahenze cyane kurusha Davido.

Jun 28, 2025 - 12:18