issa
Abanyeshuri ba RDF War College bahawe ikiganiro ku mateka y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda ku Kimihurura

Apr 26, 2026 - 11:51
 0

Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF War College) bagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru ba gisirikare ku Cyicaro cya RDF giherereye ku Kimihurura, bagamije kurushaho gusobanukirwa amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu.

Icyo kiganiro cyatanzwe n’Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika, James Kabarebe, afatanyije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Mubarakh Muganga, hamwe n’abandi bajenerali n’abasirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Aba banyeshuri bari bamaze iminsi mu rugendoshuri rugamije kwiga ku mateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu rwakozwe n’Ingabo za RPA, ari na rwo rwagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kugarura ituze n’umutekano mu gihugu.

Iki kiganiro gifatwa nk’ingenzi cyane kuko cyafashije aba banyeshuri b’icyiciro cyo hejuru cya gisirikare kungurana ibitekerezo n’abagize uruhare rutaziguye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, bikabafasha gusobanukirwa neza amateka n’ubuyobozi bushingiye ku bunararibonye.

Apr 26, 2026 - 13:39