
RIB yasabye Dany Nanone kubahiriza inshingano ze
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B.Thierry ubwo yagiraga icyo avuga ku kibazo cya Dany Nanone na Busandi Moreen babyaranye, yavuze ko uyu muhanzi akwiye kubahiriza inshingano ze, ariko anenga na Moreen.
Mu minsi ishize nibwo Busandi Moreen yagiye kwa Dany mu rugo atumiza n'abakoresha You Tube asohora ibikoresho bye mu nzu ashaka kubitwara avuga ko yanze kumuha indezo.
Icyakora umukozi wa Dany yanze ko ibyo bikoresho bisohorwa mu gipangu, birangira imodoka yari yaje kubipakira isubiyeyo, icyakora Busandi yatwaye ikweto za Dany.
Mu kiganiro Dr.Murangira yagiranye na Chita Magic, abona ko ibyo Moreen yakoze bidakwiye kuko bifatwa nko kwiha ubutabera, ikindi kandi amusaba kuba yakura umwana mu kibazo afitanye na Dany.
Avuga ko niba hari ikibazo hagati yabo, bagakwiye kugikemura ariko nanone atitwaje umwana kuko atari byiza.
Ku rundi ruhande, yagaragaje ko na Dany niba adatanga indezo yagakwiye kuyitanga kuko abaye atayitanga yaba ari gukora icyaha.
Ku rundi ruhande, yanenze abakoresha You Tube bari bagiye kwa Dany, kuko agaragaza ko byakozwe mu buryo budakwiye kuko batatse uburenganzira nyiri urugo.
Dany Nanone na Busandi Moreen bamaze igihe mu manza aho uyu mugore ashinja Dany kwanga kumuha indezo z'abana babiri bafitanye.