Intwari y'u Rwanda mu Cyiciro cy'Imena yatorewe kuyobora Akarere ka Rusizi

Mar 28, 2025 - 19:16
 0

Umwe mu Ntwari z'u Rwanda, Phanuel SINDAYIHEBA yatorewe kuyobora akarere ka Rusizi, akaba abarizwa mu Cyiciro cy'Intwari z'Imena cyibarizwamo Abanyeshuri b'Inyange.

Tumwe mu turere dutandukanye tw'u Rwanda twari tumaze igihe dufite njyanama ituzuye twatoye abajyanama basimbura abajyiye mu mirimo itandukanye ndetse n'Abeguye.

Akarere ka Rusizi ko mu ntara y'Iburengerazuba ni kamwe mu tutari dufite Mayor, kuri uyu wagatanu tariki 28 Werurwe 2025 abagize inama njyanama y'aka karere bakaba batoye Sindayiheba Phanuel.

Aya matora Sindayiheba yayegukanye ku majwi 299, ahigitse Mugorenejo Béatha bari bahanganye wagize amajwi 30..

Phanuel Sindayiheba ari mu banyeshuri b'i Nyange mu karere ka Ngororero banze kwitandukanya na bagenzi babo ko mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997 ubwo abacengezi babagabagaho igitero.

Muri icyo gihe, Mayor mushya wa Rusizi yigaga mu mwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye. Ubwo yatangaga ubuhamya, yasobanuye ko mu ma saa mbiri z’ijoro ubwo we na bagenzi be bari barangije gufata ifunguro rya nimugoroba, bagiye gusubiramo amasomo, ari bwo bagiye kumva abacengezi binjiye mu ishuri babasaba  kwivangura Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo ariko bo barabyanga.

Yagize ati “Mu 1997, mu gice cy’Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyaruguru, Umutwe wa FDLR n’Interahamwe zateraga ziva muri Congo, bakaza bakica abantu bakiba imyaka n’amatungo. Mu ijoro ryo ku itariki 18 rishyira iya 19 [Werurwe], twari mu ishuri dusanzwe turindiwe umutekano, ariko hari n’ibikorwa byagendaga biwuhungabanya bigasubizwa inyuma n’Ingabo z’Igihugu.”

Yakomeje agira ati “Muri iryo joro abacengezi baje ku ishuri ryacu, nyuma y’igihe humvikana urusaku rw’amasasu hanze aho. Badusabye kwitandukanya, Abahutu bakajya ku ruhande rumwe, n’Abatutsi ku rundi, turabahakanira tubabwira ko turi Abanyarwanda bigaragara ko bitabanejeje.”

Sindayiheba avuga ko abo bicanyi babonye abo banyeshuri banze kwitandukanya, batangiye kubarasamo amasasu na za Gerenade, mu ishuri yigagamo bicamo abanyeshuri 3 abandi barakomereka.

Nyuma yaho, abacengezi bahise bajya mu ishuri ry'umwaka wagatanu bitoranyirizamo abo kwica bagendeye ku masura, maze bicamo abanyeshuri 3.

Mar 28, 2025 - 19:45

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.