
U Rwanda rwiteguye gukumira ingaruka mbi zishobora guturuka kuri politiki nshya y'ubucururuzi ya Amerika
U Rwanda rwatangiye gufata ingamba zo guhangana n’ingaruka zishobora guturuka ku guhagarika amasezerano azwi nka AGOA y’ubuhahirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bya Afurika, ashobora guhagarara muri uyu mwaka.
Ni ingamba zirimo kwihutisha no kongera imbaraga mu buhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika ubwabyo no kwagura amasoko y’ibicuruzwa mu bindi bihugu byo hirya no hino ku Isi.
Amasezerano ya AGOA yari agamije korohereza ibicuruzwa bituruka mu bihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ashobora guhagarara mu kwezi kwa cyenda muri uyu mwaka.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Prudence Sebahizi, yasobanuye ko Politiki Mpuzamahanga y’Ubucuruzi ya Amerika idatanga amahirwe ko aya masezerano yakomeza.
Abasesengura iby’ubukungu bavuga ko guhagarara kw’aya masezerano ya AGOA nta ngaruka zikomeye ku Gihugu no ku bacuruzi basanzwe bohereza ibicuruzwa ku isoko rya Amerika, kuko ari ibicuruzwa bike byoherezwa ku isoko rya Amerika.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika byatangiye gufata ingamba zihariye, zigomba gukumira ingaruka mbi zishobora kuvaka ziturutse kuri politiki nshya ya Amerika yerekeranye n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Ni amasezerano yatangaga amahirwe yo gukuraho imisoro ku bicuruzwa birenga 1,800 bituruka mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, hakiyongeraho n’ibindi bicuruzwa birenga 5000 nabyo byasonerwaga imisoro binyuze muri gahunda yihariye ya GSP ari na yo amasezerano ya AGOA yari yubakiyeho.
Ibihugu bigera kuri 32 byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo n’ibyo byari byemerewe kubyaza umusaruro amasezerano ya AGOA.