Amarido yavuyeho! Umubano wa Element Eleéh na Bruce Melodie urahuhwa n'umuyaga

Apr 15, 2025 - 15:11
 1

Iyi nkuru ishingiye ku busesenguzi bwerekana impamvu 12 zerekana uburyo Element Eleéh yagiye akora ibikorwa byerekana ko yacutse atagishaka gufatwa nk'uko byari bimeze muri Mutarama ya 2023 akinjira muri 1:55 Am ldt.

Abanyarwanda baca umugani ngo ntiwatwika inzu ngo uhishe umwotsi! Nibyo koko bimaze iminsi byigaragaza kwa Element Eleéeh n’inzu yamusinyishije amasezerano yo gutunganya ibihangano ikamwongereraho ubwasisi bwo kuririmba nk’inzozi yari yaraburiye aho azikabiriza.

Muri Mutarama ya 2023 Element Eleéeh yinjiye muri 1:55 AM ltd y’umushoramari Coach Gael. Icyo gihe yari asanzemo Bruce Melodie wamweretse abanyarwanda biciye mu ndirimbo yitwa Henzapu yo ku itariki 24 Werurwe 2020, mu gihe isi yari mu bihe bya guma mu rugo.

Kuva ubwo izina Element Eleéeh ryafashe umwanya mu matwi y’abakunda umuziki nyarwanda. Mbere yo guhabwa amahirwe na Bruce Melodie, yari yarakoze indirimbo ‘samples’ nyinshi azoherereza abahanzi bari bagezweho muri icyo gihe bakamuca amazi.

Akimara kwinjira muri 1:55 AM ltd yari abanye neza na Bruce Melodie, barebana akana ko mujisho nka za nshuti z’akadosohoka za cira aha nikubite!

Umubano wa Bruce Melodie na Element Eleéeh wazambijwe n’ishyari no kwikubira

Mu ikorwa ry’indirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy, yitwa When She’s Around (Funga Macho remix) niho ishyari ryazamutse kandi koko bene muntu rimwe na rimwe tuganzwa n’ishyari iyo tutazi kurigenzura.

Bruce Melodie nk’umuhanzi urangwa no gutanga amahirwe ku batunganya imiziki bashya nabo bakigaragaza mu kibuga, yafashe akaboko Prince Kiiz amucira inzira. Ni ibintu byababaje cyane Element Eleéeh.

Uti byatewe n’iki?

Urumva gufata umu-producer mushya ukamushyira aho benshi baririra byanze bikunze umwe wari ku ibere asigara ajiginywa. Za mvugo zo mu isi y’imyidagaduro ngo’’Unteje kiriya gipeti nigishije”.

 Prince Kiiz wiswe igipeti Imana yamuhaye umugisha akora Funga Macho, Shaggy arayikunda asaba Bruce Melodie ko bayisubiranamo.

Bruce Melodie yabanje koherereza Shaggy izindi ndirimbo, undi amubera ibamba amusaba ko basubiranamo Funga Macho.

Mwese muzi uburyo indirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy yabaye nini ku isi ndetse imufungurira imiryango byari kuzasaba ikinyejana kugirango umuhanzi w’I Kigali imufungurirwe.

Muri Bibiriya basobanura ko ikiremwamuntu kirangwa n’ishyari.

Soma mu 1Bakorinto 3:3

“Kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n'amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk'abantu? Bene se ba Yozefu bamugiriye ishyari.

Mu Ugushyingo 1896 ku Rucunshu, umwami Rutarindwa yitwikiye mu nzu bitewe n’ishyari yagiriwe na bene se bamuteye bashaka kumukura ku ngoma.

Turebere hamwe impamvu 12 zerekana ko Element Eleéeh atabanye neza na 1:55 AM ltd

1. Bruce Melodie yavugiye mu itangazamakuru ko Element Eleéeh yamuburiye umwanya

Ku itariki 18 Mutarama 2024 Bruce Melodie yeruye avuga ku mubano we na Element Eleéeh akuraho amarido asobanura ko yamuburiye umwanya ariyo mpamvu ari gushaka abandi banyempano mu gutunganya indirimbo akabaha amahirwe.

Icyo gihe Bruce Melodie na Coach Gael bari baguze imigabane muri UGB, babyereka itangazamakuru muri BK Arena. Aha nari mpari ndi umuhamya wo kubivuga.

2. Ubwo Bruce Melodie yajyanaga na Prince Kiiz muri Kenya mu kwamamaza When She’s Around, Element Eleéeh yakoranyije abambari be berekeza I Karongi ku kiyaga cya Kivu . Ibi yakoze ni nko kwigumura ku mukoresha we dore ko yagiye atabimenyesheje ubuyobozi.

3. Prince Kiiz na Element Eleéeh bigeze gukozanyaho baterana amagambo bapfa ikuzo, umwe yari yatwaye igihembo mu Isango na Muzika Awards (Best Audio Producer Award 2023) yari akibarizwa muri Country Records.

4. Indirimbo Sikosa Element Eleéeh yayikoreye mu rugo rwo kwa The Ben nyamara afite studio abarizwamo. Ikindi kandi yayigiyemo atasabye uburenganzira ubuyobozi bwe, ibintu byateje rwaserera kugeza ubwo Coach Gael ategetse ko itazajya hanze.

Byarabashoboye basanga yaba Kevin Kade na The Ben nta bundi buryo buhari usibye kuba The Ben yahura na Coach Gael bakaganira.

Ibiganiro byabaye ari mu rukerera ahagana saa cyenda z’igitondo bibera muri Kigali Universe, bityo abo bagabo bariyunga, indirimbo ibona kujya hanze.

Mu ifatwa ry’amashusho yayo Element Eleéeh yari yabeshye ubuyobozi bwe yifata amashusho ari Kenya ayoherereza abamuyobora bityo ahita yerekeza muri Tanzania, mu ifatwa ry’amashusho yayo. Hano yari yaratangiye gucengana n’abayobozi be!

5. Indirimbo yitwa FOU DE Toi yashowemo asaga miliyoni 18 Frw irimo ibirango bya 1:55 AM, ni cyo kimwe na MiLELE yashowemo asaga miliyoni 15 Frw. Byahumiye ku mirari ku ndirimbo aheruka yitwa TOMBÉ iherutse kujya hanze akandikaho ko yakozwe na Eleéesphere mu gihe ziriya ndirimbo ebyiri navuze haruguru yandikaga ko zakozwe na 1:55 AM.

6. Album ya Bruce Melodie yitwa Colorful Generation, bashatse gushyiraho nyinshi mu ndirimbo za Prince Kiiz kuko ari zo zari ziryoheye amatwi kandi zizamara iminsi, nyamara Bruce Melodie yaratsimbaraye ashaka no gufata ku zakozwe na Element Eleéeh mu gihe benshi mu bari bafite ijambo kuri iriya album bumvaga atari ko byakagenze. Urugero rw’indirimbo yitwa Rosa yakunzwe ku ikubitiro mu gikorwa cyo kuyumvisha abitabiriye umuhango, yakozwe na Prince Kiiz kandi Bruce Melodie yishyuwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda n’umwe mu bajyanama be kugirango yemere ko ijya kuri album. Hano birumvikanisha ishyaka Bruce Melodie yarwaniye Element Eleéeh kuri Colorfull Generation.

7. Element Eleéeh igihe yari muri Tanzania mu bihembo bya Trace Awards yahamagaye The Ben bagaragara bari kumwe mu gihe Bruce Melodie babana muri 1:55 AM atigeze amwikoza. Ni kenshi Element Eleéeh ashyigikira indirimbo za The Ben kurusha uko abikorera Bruce Melodie.

8. Ni Kenshi Coach Gael yagiye yicaza Element Eleéeh na Bruce Melodie ngo bacoce amakimbirane ariko bikaba amasigarabyicaro.

9. Element Eleéeh yiyumva nk’icyamamare ku buryo akeneye ko Bruce Melodie amwinginga

Bitewe nuko Element Eleéeh amaze kugira izina mu muziki ku buryo iyo agiye mu bitaramo I Kampala muri Uganda yishyuza ibihumbi $5 (asaga miliyoni 7 Frw) akishyurirwa byose birimo ingendo z’indege, aho gucumbika n’ibindi icyamamare gikoresha.

Imbere mu gihugu arahenze kandi yishyuza miliyoni mu gukora indirimbo ku buryo ari we uhenze mu Rwanda, ndetse kujya mu ndirimbo nabwo yishyuza miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Indirimbo enye afite zirakunzwe cyane ku buryo yibara nk’icyamamare akumva ko kubaha mukuru we bitagikenewe.

10. Element Eleéeh yamaze guca ihuzanzira n’abakoresha be.

Ku itariki 12 Mata 2025 abagize 1:55 AM na UGB basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu karere ka Nyanza, mu ntara y’amajyepfo. Ubuyobozi bwa 1:55 AM bwahaye ubutumire abanyamuryango bose.

Ni ubutumire bwariho ko bagomba guhurira kuri Kigali Universe saa tatu za mu gitondo.

Element Eleéeh yakiriye ubutumire yemera ko azaboneka.

I saa tatu zuzuye bari bahageze usibye Element Eleéeh.

Barategereje kugeza saa tanu bigira inama yo kwatsa imodoka berekeza I Nyanza. Buri wese yagiye n’imodoka ye usibye abagize UGB bagiye mu modoka imwe.

Ababonye amafoto benshi muri mwe mwibajije impamvu Element Eleéeh atitabiriye.

Ibi byiyongera ku kuba yandikirwa ubutumwa ku rubuga rwa Whatsap n’abamuyobora akabasubiza hashize iminsi byerekana ko itumanaho riri gucika buhoro buhoro.

11. Element Eleéeh yatiye studio ya Ross Kana mu gukora indirimbo ya Diez Dola.

Mu ijoro ryo ku itariki 14 Mata 2025 Diez Dola, Element Eleéeh basakaje amashusho bari muri studio iri mu rugo rwa Ross Kana, ku musozi wo ku Irebero mu karere ka Kicukiro.

Iyi ni impamvu yerekana ko atagishaka kugira aho ahurira n’abagize 1:55 AM nubwo isaha itaragera ngo asezere burundu bitewe n’uko abura amezi make bityo amasezerano ye akajya ku iherezo.

12. Ku itariki 6 Mata 2025 Bruce Melodie ari kumwe Kivumbi King n'abo muri 1:55 Am bagaragaye bari kumwe na Diamond Platnumz muri studio ya S2Kizzy (Zombie) bakoze indirimbo izasohoka muri uyu mwaka. 

Umuproducer witwa City Boy wo muri Ghana niwe Bruce Melodie yitwaje mu gihe yakabaye yaritwaje Element Eleéh. Uyu City Boy yishyurwa ibihumbi $5 mu gihe iyo bitwaza Element Eleéh bari kwishyura $1000. 

Nta gitekerezo gihari cyo kongera amasezerano y’imyaka itatu yasinye muri Mutarama 2023 ari kurangira muri uyu mwaka wa 2025. Ni amasezerano akubiyemo ijanisha rya 40 atwara ku gihangano na 60% ajya muri 1:55 AM.

Amasezerano narangira nta kintu 1:55 AM izaba imugomba dore ko nawe nta cyo azaba ayigomba.

Apr 16, 2025 - 12:54

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.