
Afurika y’Epfo ishobora kwisanga hagati nk’ururimi
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko azahagarika inkunga yagenerwaga Afurika y’Epfo bitewe n’ihohoterwa ry’amoko amwe namwe riri gukorerwa muri iki gihugu.
Perezida Trump avuga ko iperereza rigikomeje ariko mu buryo butaziguye amakuru avuga ko hari abazungu bari gukorerwa ihohoterwa ryo kwamburwa ubutaka bwabo bityo ko mu gihe iperereza rigikomeje azaba ahagaritse inkunga yahaga iki gihugu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko “ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo burimo gukora ibintu bibi cyane, ibintu biteye ubwoba.”
Akomeza agira ati “Ubwo bikiri gukorwaho iperereza ubu. Tuzafata umwanzuro, kandi kugeza ubwo tuzamenya ibyo Afurika y’Epfo iri gukora byo kwambura abantu ubutaka no kubwimika, ndetse mu by’ukuri bashobora kuba barimo gukora ibintu birenze ibyo.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yasubije abinyujije ku rukuta rwa X avuga ko yizeye ko abajyanama ba Trump bazakoresha iki gihe cy’iperereza kugira ngo barusheho gusobanukirwa politiki ya Afurika y’Epfo nk’igihugu kigendera ku itegekonshinga.
Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko leta itigeze yambura abantu ubutaka.
Mu gisubizo cye, Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko iri tegeko rishya atari “igikoresho cyo kwambura abantu ubutaka, ahubwo ari inzira yemewe n’itegeko nshinga igamije gutuma rubanda babona ubutaka mu buryo bungana kandi butabera, nk’uko itegekonshinga ribiteganya.”
Yavuze ko nta yandi mafaranga Afurika y’Epfo yakira ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uretse ayo aturuka muri gahunda y’ubuzima ya Amerika izwi nka Pepfar, aya agize 17% by’umushinga wa Afurika y’Epfo wo kurwanya HIV/AIDS.