Nyarugenge: Isindwe ryatumye ayoberwa abagabo babiri baryamanye
Umukobwa w'imyaka 30 wo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, yanyweye inzoga arasinda cyane aryamana n'abagabo babiri Ku buntu kandi atabazi.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 29 Kamena 2025.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu mukobwa ukora uburaya yanyweye inzoga nyinshi arasinda nyuma aza gutahana n'abasore babiri bo mu Murenge wa Rwezamenyo bararyamana ariko yibagirwa kubishyuza kubera uburyo yari yasinze.
Abaturage bo mu Murenge wa Rwezamenyo aho abo basore batuye ari n'aho uyu mukobwa yari yaraye, bavuga ko batunguwe n'uburyo iyo nkumi yishyuzaga buri musore wese wamunyuragaho nyuma yo kuyoberwa abo bari baryamanye.
Uwitwa Karera Isa yagize ati " Yatahanye n'umuhungu azi ko yibana agezeyo bararyamana mugenzi we babana nawe aje nawe arabisoza kubera uburyo iriya ndaya yari yasinze yo yabyibutse nyuma banamaze kuyikura mu gipangu bagiye."
Yakomeje avuga, ko uyu mukobwa nyuma yo kwibuka ko abo basore baryamanye batamwishyuye, yahise atangira guteza umutekano muke.
Ati " Yagarutse Hafi y'aho yaraye avuga ko atahava atabonye ibihumbi 3 bamwemereye gusa ikibazo n'uko buri muhungu wese wamunyuragaho yahitaga amubwira ngo nyishyura kubera ko indarane zari zicyimurimo"
Undi Mugore witwa Uwera,we yavuze ko yatunguwe n'uburyo uyu mukobwa yibagiwe abasore bari baryamanye.
Ati " Nibwo bwa mbere mbonye umuntu wibagirwa umuntu baryamanye pe,noneho igitangaje n'uko uyu we ari no kuvuga ko yaryamanye n'abasore babiri nkatangazwa n'uburyo nta n'umwe ari kwibuka."
Uyu mukobwa nyuma y'uko amaze amasaha agera kuri atatu yanze gukura ikirenge imbere y'urugo yakekaga ko abo basore batuyemo, umwe mu muturage bari bashungereye yahise amuha amafaranga ibihumbi 3 abona guhita atega moto arataha.


Kinyarwanda
English
Swahili









