issa
Twibukiranye Bob Marley, wapfuye aririmba Amahoro

May 11, 2025 - 09:31
 0

Bob Marley, amazina ye nyakuri ni Robert Nesta Marley, yavukiye i Nine Mile, muri Jamaica, ku wa 6 Gashyantare 1945. Yavutse ku mugore w’umwiraburakazi witwa Cedella Booker n’umuzungu w’Umwongereza wari umusirikare.

Ubuzima bwe bwatangiriye mu byaro, ariko umutima we wari munini cyane ku buryo Jamaica yamubereye nto.

Bob yari afite ijwi ryihariye, risukuye kandi ryuzuyemo ubutumwa. Indirimbo ze zari nk’inyigisho: “One Love” yasabaga abantu bose kwishyira hamwe; “Redemption Song” yabwiraga abantu ngo bikize ingoyi z’imitekerereze. Yari umuntu w’umunyamahoro, ariko ntiyatinya kuvuga ibitagenda—yakundaga kuvuga ngo: “Get up, stand up, stand up for your rights!” (Haguruka , wihagararareho, urwanire uburenganzira bwawe!) 

Yagize uruhare rukomeye mu kwimakaza ubwigenge bwo mu mutwe, uburenganzira, n’ukwemera. Yari umwigisha wa Rastafari, imyemerere ishingiye ku rukundo, ukuri n’ubwiyunge, ahanini ishingiye ku buhanuzi bwa Bibiliya n’amateka y’Afurika.

Bob Marley si uko yari umunyapolitiki, ariko ijwi rye ryari nk’inkota. Yaririmbye ahuza abantu bananiwe kuvugana. Mu 1978, yashoboye guhuza Michael Manley na Edward Seaga, Abanyapolitiki babiri bari bahanganye bikomeye muri Jamaica, abahuriza ku rubyiniro, abashyira hamwe mu ndirimbo. Wavuga ko yarushije abayobozi benshi ibyo batari barashoboye.

Nyamara, urupfu rwamutwaye afite imyaka 36 gusa. Yari arwaye kanseri y’urutoki, ariko yanga kwikata urutoki kuko imyemerere ye ya Rastafari itabyemera. Kanseri yakomeje gukura, imugera ku bwonko no ku bihaha. Yapfuye ku wa 11 Gicurasi 1981 i Miami. Mu magambo ye ya nyuma, yabwiye umuhungu we Ziggy ati: “Money can’t buy life.”(Amafaranga ntashobora kugura ubuzima.)

Bob yashyinguwe ku musozi w’Amahoro iwabo aho yavukiye, ubu aracyari umuhanzi mu matwi y’abakunzi b’umuziki we, ndetse no mu mitima y’abaharanira Amahoro ku Isi.

REBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA BOB MARLEY HANO:

https://youtu.be/vdB-8eLEW8g?si=Y5FOfj7oRadKMzyQ 