
Burna Boy wishyuwe akayabo yamaze kugera muri Kenya
Umuhanzi mpuzamahanga w'umunya-Nigeria, Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy yamaze kugera muri Kenya aho afite igitaramo ku itariki ya 01 Werurwe 2025, kizabera ahitwa Uhuru Gardens i Nairobi.
Burna ugiye gutaramira muri Kenya, yishyuwe akabayo k'amafranga arengaho gato miliyari n'ibihumbi 300 ($988,000) kugira ngo azataramire muri iki gihugu.
Uretse aka kayabo k'amafranga kandi Burna Boy yishyuwe amakuru avuga ko, hari n'ibindi yahawe nko gushyiraho indege yihariye izatwara abamuherekeje, ibyumba bya hoteli y'inyenyeri ishanu birimo ibyo kunywa no kurya bihagije ndetse n'icyumba cyo kunyweramo itabi.
Burna Boy ubwo aheruka gutaramira muri Kenya mu 2019, yari yishyuwe amafaranga agera kuri miliyoni 54 zirengaho gato ($38,600), bigaragara ko agaciro k'amafranga Burna aciye ku bitaramo muri Kenya kikubye inshuro 25 mu myaka itandatu gusa.
Abateguye iki gitaramo muri Kenya bari babanje gutecyereza kuri Chris Brown gusa ibyo asaba biba ingorabahizi birimo ibikorwaremezo nkaho gutaramira hatari ku rwego rwe.