Barcelona vs Real Madrid: Intambara ya nyuma ku gikombe
Aya makipe yombi agiye guhura ku munsi wa 35 wa shampiyona ya LaLiga, kuri Stade Olympique ya Barcelona, Ariko si umukino usanzwe, si uguhangana gusa hagati ya Barcelona na Real Madrid ahubwo ni intambara yo guhatanira igikombe cya shampiyona ya Espagne (La Liga)
Umukino uraza gutangira saa 16:15 ku isaha y’i Kigali, Iyi Clásico niyo ishobora guhindura byose muri shampiyona y’uyu mwaka, yaba ku bijyanye n’igikombe, ejo hazaza h’abatoza ndetse no ku nyenyeri z’amakipe yombi.
Ubu, Barcelona niyo iyoboye urutonde n’amanota 79, ikurikiwe na Real Madrid ifite 75. Ibi bisobanuye ko umukino wo ku cyumweru ushobora kuba intambwe ya nyuma y’intsinzi kuri Barça cyangwa se inzira y’ugucika integer kuri Real Madrid niramuka itsinzwe. ku ruhande rwa Madrid gutsinda byasobanura kugarura icyizere n’amahirwe yo gutwara igikombe. mu yandi magambo umukino wa Clásico ntabwo uzerekana gusa uwatsinze ahubwo uzagaragaza ni nde uzaba umwami wa Espagne mu mwaka wa 2025.
Barcelona imaze gutsinda imikino yose itatu baheruka guhuramo muri uyu mwaka na Real Madrid, bikaba byashyize umutoza mushya Hansi Flick ku rutonde rw’abatoza bagaragaje imbaraga zikomeye mu mikino ya Clásico mu mateka, ibi bivuze ko umukino wo kuruyu munsi ushobora kuba Clásico ya kane yikurikiranya Barcelona itsinze muri uyu mwaka, ibintu bidakunze kubaho kandi byatuma Flick yandika izina rye mu mateka y’iyi kipe nk’umutoza watangiye afite ingufu zidasanzwe.
Nta gushidikanya Barcelone gutsinda Real Madrid inshuro enye mu mwaka umwe byaba igisobanuro gikomeye ku budahangarwa bwa bwayo, ndetse bigaha icyerekezo gishya ubuyobozi bwa Flick ukomeje kugaragaza ko afite gahunda ndende n’amahame asobanutse yo gusubiza ikipe ku rwego mpuzamahanga.
Ariko nk’uko bizwi, Clásico ntijya iva aho idatunguranye. Real Madrid iraza kuza mu kibuga ifite intumbero imwe, gutsinda Barçelone no kugarura igikombe cyari kiri kuyicika. Kuri Carlo Ancelotti, uyu na we ushobora kuba mu mwaka we wa nyuma muri Madrid, ni umukino wo kwihagararaho no kwanga agasuzuguro ndetse no guharurira inzira umutoza Xabi Alonso ugiye kuza gutoza Madrid.
Mu gihe amakipe ari kurwana ku gikombe, abakinnyi ku giti cyabo nabo bafite ibyo baharanira. Igihembo cya Pichichi, gihabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona, kiri mu ntoki z’abakinnyi babiri aribo Kylian Mbappe umaze gutsinda ibitego 24 na Robert Lewandowski umaze gutsinda ibitego 25, murababa bakinnyi uwo championa izarangira afite ibitego byinshi niwe uzahabwa igihembo cya Top score wa La Liga 2024/2025. Mubandi bakinnyi bakomeye mure Real Madrid harimo na Vinicius Jr na Rodrigo, aba bakinnyi bari mu nkingi za mwamba mubo Real Madrid igenderaho, gusa nanone ntitwakwirengagiza ubusatirizi bwa Barcelone bumeze neza muriyiminsi bwa Lamine Yamal, Rapfinha bafatanya na lewandowiskyi, aya makipe yombi afite ubusatirizi niyo mpamvu el classico aba ari amateka.
Mu myaka 30 ishize Clásico yigeze gukinwa muri Gicurasi inshuro imwe gusa, byari tariki ya 27 Gicurasi 1995 aho Barça yatsinze Madrid 1-0 ariko igikombe cyari cyaramaze kujya i Madrid, iyi nshuro ni ubwa mbere iyi Clásico iza kuba ifite igisobanuro cy’igikombe mu buryo bugaragara. si umukino usanzwe ni kongera kwisubiza icyubahiro nigitinyiro ku ikipe izakuza gutsinda, amateka y’umutoza, ubudahangarwa bw’abakinnyi ndetse n’icyerekezo cy’umupira wa Espagne.
El Clásico si umukino, ni amateka. si icyifuzo ahubwo ni igitutu ndetse n’icyubahiro, El Clásico y’uyu mwaka ni igice cy’amateka kitazibagirana.
Ntuze gucikwanwa uyu munsi.


Kinyarwanda
English
Swahili









