issa
Minisitiri Bizimana yagaragaje Ububiligi nka nyirabayazana w’ibibazo byose u Rwanda rufite

Mar 18, 2025 - 13:42
 0

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizima yagaragaje ko kuba Ububiligi ari igihugu cyakoronije u Rwanda kigacamo Abanyarwanda ibice ari nyirabayazana w’ibibazo byose rufite.

Yabivuze ubwo yari mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Kabili taliki 18 Werurwe 2025 aho yagarukaga ubwo  yagarukaga ku myitwarire y'u Bubiligi ku Rwanda yatumye rufata iki cyemezo cyo gucana umubano nabwo.

Yavuze ko iyo myitwarire  atari iya none, ahubwo ko igaragara no mu mateka.

Ati “Kuko u Bubiligi ni cyo Gihugu twavuga ko ari yo ntandaro y’amateka mabi u Rwanda rwahuye na yo, y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo hatabaho ubukoloni bw’u Bubiligi ntabwo Jenoside yashoboraga kuba.”

Yashimangiye ko  Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku irondabwoko, kandi ko u Bubiligi ari bwo bwazanye politiki yo gutanya Abanyarwanda.

Ati “Kuvuga ko Abanyarwanda atari bamwe, ntacyo bahuriyeho, bataziye mu Rwanda rimwe,…ibyo ni Ababiligi babitangiye.”

Yongeyeho kandi ko ubwo Ububiligi bwinjiraga mu Rwanda, aribwo irondabwoko n’akarengane byatangiye  kwimakazwa. Yatanze urugero ko na nyuma yuko u Rwanda ruboneye ubwigenge, iki gihugu kitashyizwe ahubwo ko cyakomeje kugira uruhare mu gushyigikira ubutegetsi bubi bwabayeho mu Rwanda bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko mu Bubiligi hari amashyirahamwe y’abarwanya Leta y’u Rwanda, abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, na FDLR, bose kandi ngo bahabwa amafaranga na Guverinoma y’u Bubiligi.