DJ Ira yatangiye inzira yo guhabwa Ubwenegihugu yemerewe na Perezida Kagame

Mar 18, 2025 - 14:10
 0

Umuhanga mu kuvanga imiziki DJ Ira, ari mu byishimo nyuma y'uko yakiriye telefone ivuye mu Rwego Rushinzwe Abinjira n'Abasohoka bamusaba ko yahagera agatangira inzira yo guhabwa Ubwenegihugu yemerewe na Perezida Kagame.

Umurundikazi Iradukunda Grace Divine wamenyekanye nka DJ Ira, ari mu byishimo nyuma yo guhamagarwa n’ Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, kugira ngo hatangire inzira zo kumuha Ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yabigaragaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, aho yavuze ko uwasaba yasaba Perezida Kagame.

Muri ubwo butumwa, yasobanuye uko yahamagawe n’umuntu wo mu Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka akamubaza niba yaboneka akagera yo hagatangira inzira zo kumuha Ubwenegihugu aherutse kwemererwa na Perezida Paul Kagame.

Uyu mukobwa yanavuze ko yishimiye uko bamwakiranye urugwiro, ubwo yajyaga gutanga ibyangombwa bisabwa.

DJ Ira umaze imyaka Icumi aba mu Rwanda, aherutse gutangaza ko yagiriye umugisha mwinshi muri iki gihugu, asaba Perezida Paul Kagame kuba yamuha Ubwenegihugu akibera Umunyarwandakazi.

Perezida Kagame yahise abumwemerera, ndetse asaba ababishinzwe ko babikurikirana.

Umukuru w'Igihugu yabumwemereye ku wa 16 Werurwe 2025 muri BK Arena, yari yagiye kugirana ikiganiro n’Abaturarwanda muri gahunda yo kwegera abaturage.

Mar 18, 2025 - 14:46

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.