Umutoza wa Bugesera FC yateye ubwoba abayobozi ba Rayon Sports
Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade yateye ubwoba abayobozi ba Rayon Sports mbere yo guhura.
Hashize igihe gito Banamwana Camarade ahawe akazi ko gutoza ikipe ya Bugesera FC nyuma yaho iyi kipe yari imaze gutandukana na Haringingo Francis.
Uyu mutoza ahabwa gutoza ikipe ya Bugesera FC yahawe inshingano zo gufasha iyi kipe ikaguma mu cyiciro cya mbere nyuma yo kuba yari mu makipe ashobora kumpanuka.
Yatangiye yitwara neza atsinda Marine FC ibitego 2-1, ananganya na Mukura VS igitego 1-1 ndetse ubona ko hari ibyo arimo gufasha Bugesera FC nubwo itarajya aheza kuko iracyafite amanota 31.
Banamwana Camarade ku munsi w’ejo hashize tariki 13 Gicurasi 2025, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru agaruka ku mukino Rayon Sports ifitanye na Bugesera FC.
Yagize ati “ Rayon Sports ni ikipe nziza, n’ikipe iri ku mwanya wa mbere. Ndibuka 2013, iri ku mwanya wa mbere nayitsinze mu gikombe cy’amahoro ntuma ibura igikombe, n’ubu ibihe bishobora kwisubira nkayiburisha igikombe.”
Camarade yavuze ku gituma ikipe nyinshi zirwana no kutampanuka azifasha kandi abandi batoza bibananira.
Yagize ati “ Nzi kubana n’abakinnyi. Abakinnyi nibo bakina mu kibuga. Ndabegera nkabereka ko ari bo batuma mba umutoza ukomeye nabo bakanyumva, ibyo mberetse bakabikora kandi nkabaha morale nkabereka ko nta byacitse.”
Uyu mutoza yatangaje ko abakinnyi 3 ba Rayon Sports abizi ko batemerewe gukina ndetse akebura abayobozi ko bashobora guterwa mpaga bakoze ikosa.
Yagize ati “ Rayon ni ikipe nziza, n’ikipe ifite abakinnyi benshi badahari, nanjye ndabafite ariko ikiza ni uko nyuma y’abakinnyi Rayon idafite, turaza kuza turwane turebe ko twayikuraho amanota 3.”
Banamwana Camarade yanze kuvuga abakinnyi badahari muri Rayon Sports ariko avuga ko yatangaga ubutumwa kuko abizi hari ibintu bibaho bikirengagizwa.
Amakuru ahari kugaza ubu avuga ko aba bakinnyi uyu mutoza avuga barimo Muhire Kevin na Aziz Bassane bujuje amakarita y’umuhondo ndetse na Rukundo Abdourhman wahawe ikarita itukuri mu mukino uheruka.
Uyu mutoza wa Bugesera FC, yanavuze ko iyi Rayon y’Abasaza kuyitegura bigoye kuko utegura iwawe nabo bahageze.
Yagize ati “Rayon ya 2013 si yo yubu, Rayon y’Abasaza ni iyo kwitondera kuko utegura nayo itegura. Ni umukino uzaba ukomeye kuko utegura iwawe nabo bahageze. Ntabwo wategura Rayon Sports hanze y’ikibuga, ntabwo bishoboka.”
Uyu mukino biteganyijwe ko uraba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, kuri sitade y’akarere ka Bugesera aho iyi kipe yakirira imikino yayo. Bugesera FC ifite amanota 31 iri ku mwanya wa 11 naho ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa 1 n’amanota 59.
Banamwana Camarade arashaka kubuza Rayon Sports igikombe


Kinyarwanda
English
Swahili









