issa
Kiyovu Sports yatsindiwe mu rugo na Marine FC

Mar 10, 2026 - 17:06
 0

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Marine FC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane utarabereye igihe.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Werurwe 2026 kuri Kigali Pele Stadium. Wari umukino ukomeye ku mpande zombi kuko wabonaga zirimo gukanirana cyane bijyanye ni uko zose zikina ibintu ubona bisa.

Ku munota wa 35, ikipe ya Kiyovu Sports yakoze amakosa bituma ikipe ya Marine FC ibyaza umusaruro ayo mahirwe yari ibonye itsinda igitego cya mbere gitsinzwe na Ishimwe Kevin. Ntabwo byatinze cyane kuko ku munota wa 40, Ndikumana Fabio yaje gutsinda igitego cya kabiri ku ruhande rwa Marine FC aba ari nako igice cya mbere kirangira.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Kiyovu Sports wabonaga itameze neza mu gice cya mbere. Ku munota wa 57, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze igitego cya mbere cyo kwishyura gitsinzwe na Bukuru Christopher. 

Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kugenda ishaka igitego cya kabiri cyo kwishyura ariko ntibyayikundira kuko amahirwe yagiye ibona ntiyigeze iyabyaza umusaruro. Umukino warangiye ikipe ya Marine FC itahanye amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego 2-1.

Gutsinda uyu mukino kwa Marine FC byatumye izamuka mu manota kuko yahise igira amanota 31, iguma ku mwanya wa 9 aho irushwa amanota abiri n’ikipe zirimo Kiyovu Sports na Musanze FC.

Image

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Kiyovu Sports yatsindiwe mu rugo na Marine FC

Mar 10, 2026 - 17:06
Mar 10, 2026 - 17:11