Police FC inganyije na Etincelles FC mu mukino ibitego byarumbutse
Ikipe ya Police FC inganyije na Etincelles FC ibitego 3-3 mu mukino usoza shampiyona.
Ni umukino watangiye saa cyenda z'amanwa zo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025. Ni umukino wari mwiza cyane, ikipe ya Police FC yatangiye yataka ndetse iza no kubona igitego hakiri kare cyane gitsinzwe na Eric Ssenjob.
Ikipe ya Etincelles FC nayo yaje guhita itangira kwataka cyane ndetse nayo iza guhita ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Denis Kaweessa ku munota wa 30 gusa.
Ikipe ya Police FC muri uko gukomeza kwataka cyane yabonye igitego cya Kabiri ku munota wa 43 gitsinzwe na Rugwiro Kevin, aba ari nako igice cya mbere kirangira, Police FC ifite ibitego 2-1.
Igice cya Kabiri abasore ba Seninga Innocent baje bafite imbaraga nyinshi cyane ndetse bataka Police FC mu buryo bukomeye cyane, ku munota wa 52, ibona igitego cya Kabiri cyo kwishyura gitsinzwe na Ishimwe Djabilu.
Ikipe ya Etincelles FC nayo yahise ihindukirana ikipe ya Police FC maze ku munota wa 60, Robert Mukogotya abonera iyi kipe igitego cya gatatu. Ntabwo Police FC yigeze ituza kuko rutahizamu Ani Alijah yaje gukorerwaho Penalite itsindwa neza na Mugisha Didier.
Umukino waje kurangira ikipe zombi zinganyije ibitego 3-3. Uyu mukino abari muri Kigali Pele Stadium, batashye bishimye cyane kuko umukino wari mwiza cyane ndetse uryoheye ijisho.


Kinyarwanda
English
Swahili









