Umukinnyi yanyomoje KNC wamubeshyeye
Rutahimazu w’umunyarwanda, Kabanda Serge yatangaje ko guhanwa kwe na KNC muri Gasogi United byahereye ku kubeshyerwa ibyo atakoze.
Ibi uyu musore yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Kigali Active Media ku wa mbere tariki 4 Kanama 2025. Uyu musore yasobanuye byinshi ndetse ashyira umucyo ku bo benshi bamushinja bavuga ko yaba yasetse umutoza byatumye asezererwa.
Ubwo shampiyona saison yajyaga gusozwa uyu musore yahise ahagarikwa nyuma yo gushinjwa guseka umutoza ubwo bari bagiye gukina umukino wa shampiyona mu Karere ka Rubavu. Ibi uyu musore yabisobanuye.
Yagize ati “ Ibyo bintu ntabwo bibaho. Ntabwo waseka umutoza wawe, ahubwo habayemo akantu ko kutumvikana babigenderaho.”
Serge yavuze ko atazi icyatumye yirukanwa muri Gasogi United kuko yagerageje kuvugana n’ubuyobozi akabura igisubizo birangira batandukanye.
Yagize ati “ Nahagaritswe numva ko isaha n’isaha nzagaruka mu kibuga, birangira bibaye igihe kinini ariko njyewe nari niteguye kugaruka. Nabajije ubuyobozi bw’ikipe ariko biranga dufata umwanzuro wo gutandukana.”
Uyu musore yemeza ko afite urwibutso rukomeye kuri Gasogi United kuko niyo yatumye aza mu cyiciro cya mbere.
Yagize ati “ Gasogi United ni ikipe twabanye igihe kinini, ni ikipe yamfashije. Uretse ikintu cyabayeho tugatandukana nabi ariko ntakindi kintu nyishinja, umuyobozi wayo nta kintu mushinja usibye akabazo kabaye mbigenderamo.”
Kabanda Serge yasobanuye uko abona KNC nubwo batandukanye mu buryo budashimishije.
Yagize ati “ KNC yo uri umukinnyi mushyashya ni mwiza, n’umuntu ugufasha. Njyewe nkekako kubera twari tumaranye igihe kinini ubanza twari duhaganye ariko nta kindi kibazo arafasha. Uretse kandi ikibazo cy’imishahara ishobora gutinda ariko ni ibibazo by’amakipe hano mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati “ Njyewe ntabwo nzi ikintu nshinjwa gusa icyo nekereza ko twahaniwe, umutoza yarambwiye ngo ninjye kwishyushya, igihe cyo gusimbuza kigeze umutoza ntiyanshyiramo ahubwo ashyiramo undi ku mwanya wanjye udasanzwe awukinaho numva ncitse integer mpita njya kwicara, umutoza ahita abikomeza cyane.”
Uyu musore yavuze urwibutso azibukiraho Gasogi United, yemeza ko ari yo kipe yamuzanye mu cyiciro cya mbere.
Yagize ati “ Gasogi twagiranye ibihe byiza, ibibi, rero urwibutso nuko ari yo kipe yanzanye mu cyiciro cya mbere imvanye mu bato ba APR FC.”
Kabanda Serge ubu ni umukinnyi wa AS Kigali mu mwaka umwe uri imbere nyuma yo kumara igihe kitari gito atandukanye na Gasogi United. Uyu musore kandi yemeje ko amafaranga yari afitiwe na Gasogi United angana n’amezi 7 yarayabarekeye nawe bamwemerera gushaka indi kipe.
Kabanda Serge yasinye muri AS Kigali


Kinyarwanda
English
Swahili









