issa
Nyamasheke: Umuturage yabonye grenade  mu murima we

May 16, 2026 - 16:57
 0

Umugabo witwa Sindikubwabo Théodore ufite imyaka 35 y'amavuko yabonye Grenade ubwo yari arimo kwahira ubwatsi bw’inka mu murima we uherereye mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke.

Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026.

Amakuru avuga ko yashikuje ikigorigori kizamukana n’igisasu cyo mu bwoko bwa grenade bigaragara ko kimaze igihe.

Uyu muturage Sindikubwabo Théodore yabwiye Imvaho Nshya ko ibi byabaye ahagana saa mbiri z’igitondo ubwo yahiraga ubwatsi bw’inka mu murima we uherereye mu Mudugudu wa Kabukunzi, Akagari ka Mariba mu Murenge wa Nyabitekeri.

Yavuze ko yashikuje ikigorigori abona kizamukanye n’ikintu kimeze nk’igicupa cy’icyuma, hejuru hahambiriyeho isashe bigaragara ko byombi ari ibya kera.

Yagize ati “Nagiteruye numva kiraremereye, ngira amakenga, ntunganya ubutaka nkirambikaho, mpamagara ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu, na we wahiraga ubwatsi hafi yanjye mu murima we, mubwira ko mbonye ikintu ntazi, araza arareba, kuko we yigeze kuba Local defence. Ambwira ko ari igisasu, ambuza kongera kucyegera ahamagara Mudugudu na we ahamagara inzindi nzego zirahagera zisanga koko ni cyo.”

Yavuze ko aha hantu amaze imyaka 3 ahahinga ndetse yanahahinze ibigori na soya ahasaruye ibirayi kandi atigeze akibona. 

Uwitwa Karimanzira Fabien, we yavuze ko uyu mugenzi we bahiraga ahegeranye, akimuhamagara ko hari ikintu abonye, yihutiye kuhagera arebye asanga ari igisasu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphatal, yashimiye uyu muturage wakibonye atakizi ntagicokoze akihutira gutanga amakuru ahereye ku muturanyi we.

Ati “Bikimenyekana twahise dukorana n’ikigo cya gisirikare gikorera mu Murenge wa Nyabitekeri, bagiye kubireba kuko ari bo babifiteho ubumenyi, bahageze bari kumwe n’Inzego zacu z’ibanze basanga koko ari igisasu gishaje cyo mu bwoko bwa gerenade.”

Yakomeje avuga ko Aho hantu hahise hazitirwa kugira ngo hatagira uwagikinisha kikaba cyanamuhitana ndetse banahashyira uburinzi bw’amanywa n’ijoro mu gihe bategereje igihe inzego zibishinzwe zizakihakurira.

Yongeyeho ko bitewe n'uko aka gace k’iyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu yari Zone Turquoise kanabaye irembo ry’ingabo zatsinzwe zanyuzemo zijya muri RDC, nyuma ya Jenoside bamwe bakagaruka guteza umutekano muke ari abacengezi, kuboneka kw’ibisasu nk’ibi bitatungurana.

Umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda (RDF) Lt. Col. Simon Kabera, yasabye abaturage kwirinda gukora ku kintu nk’icyo batazi.

Yagize ati “Umuturage wese ubonye ikintu akeka ko ari igisasu asabwa kwirinda kugikoraho, kugikoma cyangwa kugikubita, guhita abimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo gikurweho, kuhashyira ikimenyetso no kubuza abandi kuhagera. Bireba abantu bose.”